00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Brian Kagame, umuhungu wa Perezida Kagame yasoje amasomo ya gisirikare

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 13 December 2024 saa 08:09
Yasuwe :

Brian Kagame, bucura bwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, yasoje amasomo ya gisirikare mu ishuri rya Sandhurst Military Academy mu Bwongereza.

Brian Kagame ni umwe mu basirikare basoje amasomo muri iri shuri, mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu, nk’uko byatangajwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Busingye Johnston.

Ni umuhango witabiriwe na Madamu Jeannette Kagame, n’abavandimwe ba Brian Kagame: Ivan Cyomoro Kagame na Ian Kagame.

Brian Kagame yinjiye mu gisirikare asangamo mukuru we, Ian Kagame kuri ubu ubarizwa no mu Ngabo z’u Rwanda, mu mutwe urinda abayobozi bakuru b’igihugu.

Ni umuhango witabiriwe na Madamu Jeannette Kagame, n’abavandimwe ba Brian Kagame: Ivan Cyomoro Kagame na Ian Kagame
Brian Kagame n’umubyeyi we, Madamu Jeannette Kagame
Brian Kagame yashyigikiwe n'abavandimwe n'inshuti
Brian Kagame ni umwe mu basirikare basoje amasomo muri Sandhurst Military Academy mu Bwongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .