Kuri uyu wa 3 Ukwakira 2025 ni bwo RDF yinjiza abofisiye bato 1029 barimo 42 bize mu mashuri ya Gisirikare hanze y’u Rwanda.
Ibirori byo gusoza ayo mahugurwa no kwambikwa ipeti birabera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako mu Karere ka Bugesera, aho byitabiriwe n’abayobozi batandukanye.
Brian Kagame uri muri aba basirikare, yasoje amasomo ya gisirikare mu ishuri rya Sandhurst Military Academy mu Bwongereza.
Brian Kagame yinjiye mu gisirikare asangamo mukuru we, Capt Ian Kagame kuri ubu ubarizwa mu Ngabo z’u Rwanda mu mutwe urinda abayobozi bakuru b’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!