00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bralirwa yibukije abantu kwirinda kunywa ibisindisha batwaye ibinyabiziga

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 20 June 2025 saa 11:13
Yasuwe :

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa Plc, rwibukije abatwara ibinyabiziga kugira imyitwarire iboneye mu kunywa inzoga, rwongera gushimangira ko bitemewe gutwara ibinyabiziga umuntu yanyoye ibisindisha.

Bralirwa imaze imyaka itatu ifatanya na Polisi y’u Rwanda mu kongerera abaturage ubumenyi ku bijyanye no kwirinda impanuka zo mu muhanda cyane cyane izituruka ku businzi.

Uru ruganda rwiyemeje kuza ku isonga mu gutanga ibiganiro birebana no kunywa ibisindisha. Mu 2022 Bralirwa yashyize ku isoko ikinyobwa gishya cya Heineken 0.0 kidasembuye nk’amahitamo ku bakiliya bifuza kunywa ibidasembuye.

Bralirwa iri gukora ibi bikorwa binyuze mu bukangurambaga bwiswe “Ntunywe Utwaye” bugamije gushishikariza abatwara ibinyabiziga kutanywa ngo batware.

Byose bikorwa ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda binyuze mu bukangurambaga bwayo bwa “Gerayo Amahoro.”

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko bashishikariza abantu kwirinda gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, anibutsa ko bene uwo icyemezo afata mu muhanda kigira ingaruka zikomeye ku buzima bwa benshi.

ACP Rutikanga yavuze ko ubufatanye hagati y’inzego za Leta n’iz’abikorera butanga umusaruro mu kurengera ubuzima rusange.

Umuyobozi Mukuru wa Bralirwa Plc, Ethel Emma-Uche, yavuze ko bitaye ku burenganzira n’ubuzima bw’abaturage, ndetse biyemeje gukorana n’abafatanyabikorwa bose mu guteza imbere umuco wo kunywa mu rugero, kurengera ubuzima no kwirinda kunywa inzoga umuntu agiye gutwara ikinyabiziga.

Hashize imyaka hafi itandatu Polisi y’u Rwanda itangije ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ bugamije gukangurira buri wese ukoresha umuhanda guhindura imyumvire, agafata ingamba ziganisha ku kugira uruhare ku mutekano we bwite n’uw’abandi basangiye umuhanda.

Aba agomba kwirinda imyitwarire yose ishobora kuba intandaro y’impanuka n’ingaruka zazo zirimo urupfu no gukomereka ugakurizamo ubumuga bwa burundu.

Kuva ubu bukangurambaga bwatangira hagenda hagaragara impinduka ku mpanuka ziba buri mwaka, abazitakarizamo ubuzima n’abo zikomeretsa.

Polisi y'u Rwanda yaganirije abakozi ba Bralirwa ku buryo bwo kugabanya impanuka ziterwa no gutwara ibinyabiziga abantu banyoye ibisindisha
Ku bufatanye na Polisi y'u Rwanda, Bralirwa yatangije ubukangurambaga bwo kwibutsa abantu kwirinda gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha
Bralirwa yatangije ubukangurambara yise 'Ntunywe Utwaye' mu rwego rwo kurushaho kwirinda impanuka zo mu muhanda
Ubukangurambaga bwa Bralirwa bugamije kwimakaza umutekano wo mu muhanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages