00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bralirwa igiye gushyira ku isoko ry’u Rwanda ‘Desperados’, inzoga ikunzwe mu bihugu 50

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 January 2025 saa 02:22
Yasuwe :

Uruganda rwenga rukanagurisha ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa, rwatangaje ko rugiye gushyira ku isoko ry’u Rwanda inzoga yitwa ‘Desperados’ ifitanye isano n’izo muri Amerika y’Amajyepfo, ariko ikagira umwihariko wo gufasha abantu kuryoherwa n’ubuzima.

Desperados yatangiye kugera ku isoko ry’u Rwanda ku wa 31 Mutarama 2025, ni inzoga yifitemo uburyohe.

Itangazo rya Bralirwa rigira riti “Iyi nzoga si nk’izindi kuko iberanye na buri wese, igufasha gususuruka no gusabana.”

Iyi nzoga ikoze mu bikoresho nkenerwa by’umwimerere, iri mu icupa rya santilitiro 33 ridasubizwa, ikigiramo ingano ya alcool ya 5,9%.

Rikomeza riti “Ni ikinyobwa gifasha abantu kuryoherwa n’ubuzima no kunezerwa bidasanzwe.”

Iyi nzoga yakunzwe cyane mu bihugu 50 icuruzwamo, by’umwihariko abakunda ibirori, gusohoka cyangwa gusabana n’inshuti.

Desperados iboneka mu tubari twose mu gihugu, aho barangurira n’ahandi ikorwa n’uruganda rwa Zlatý Bažant Brewery, rusanzwe ari ishami rya Heineken.

Desperados iboneka mu tubari twose two mu gihugu kandi icupa ryayo ntirisubizwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages