00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BPR Bank Rwanda yafunguye ishami rishya i Nyamagabe

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 21 November 2024 saa 02:55
Yasuwe :

BPR Bank Rwanda PLC yafunguye ishami rishya mu Karere ka Nyamagabe, mu rwego rwo korohereza abayigana no kubagezaho serivisi nziza.

Iri shami ryafunguwe ku wa 20 Ugushyingo 2024, mu murenge wa Gasaka, Akarere ka Nyamagabe.

Mu muhango wo gufungura iri shami, Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda PLC, Patience Mutesi, yavuze ko yishimiye gufungura ishami rishya kandi rije gufasha abayigana no kuborohereza kubona serivisi hafi.

Ati “Ni umunsi ushimishije cyane kuko twafunguye ishami ryacu rishya muri Nyamagabe, tumaze imyaka isaga 43 muri Nyamagabe ariko twari ahantu kure y’umujyi, twimutse twaje kwegera abakiliya bacu.”

Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda kandi yijeje abayigana ko ibikorwa byo kubegera bigikomeje mu buryo butandukaye.

Ati “Turi kwegera abakiliya bacu mu buryo butandukanye, hari ukubegera dukoresha Ikoranabuhanga kandi ibyo bimaze kugaragara ko dufite ikoranabuhanga rifasha abakiliya bacu gukoresha serivisi za banki, intego yacu rero nukwegera abaturage ku buryo bwose bushoboka.”

Yashishikarije abaturage kuyigana nk’abakiliya cyangwa nk’abanyamigabane, ababwira ko imiryango ifunguye kandi ko biteguye kubaha ibyiza gusa.

Mutesi yavuze ko abifuza inguzanyo na bo bahawe ikaze muri BPR Bank Rwanda PLC, kandi ko n’abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka batibagiranye kuko BPR ifite amashami mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Umuyobozi w’iri shami rishya rya Nyamagabe, Bibiane Mukankusi, yavuze ko bishimiye kuba bagiye gukorera ahantu hashya kandi heza hajyanye n’icyerekezo.

Ati “Turishimye cyane kubera ko twimukiye ahantu heza. Iki cyari icyifuzo cyacu ndetse n’abakiliya bacu none cyagezweho.”

Muri uyu muhango wo gufungura ishami rishya mu karere ka Nyamagabe, BPR Bank Rwanda PLC yahembye abakozi bakorera amashami mato (Agents) bitwaye neza kurusha abandi, bashyikirizwa mudasobwa kugira ngo bizakomeze kuborohereza gufasha ababagana .

Muhawenimana Marie Claire uri mu bahembewe ko bakoze neza, yavuze ko na we yishimiye kuba begerejwe ishami rishya kandi bizaborohereza mu buryo bwinshi.

Ati “Uburyo bwo kubona uko tujya kuri banki mu buryo bwihuse byatugoraga, gukora urugendo rurerure nabyo byari ikibazo ariko twishimiye ko ubu bigiye koroha kandi n’ibi bihembo baduhaye bigiye gutuma dukora cyane birushijeho.”

BPR Bank Rwanda ikomeje kwagura ibikorwa byorohereza abakiliya bayo, hagamijwe imikoranire myiza n’abayigana mu ntero igira iti “Ibyiza Ku Bacu.”

Iri shami rishya rya BPR Bank Rwanda riri mu mujyi Nyamagabe rwagati
BPR Bank Rwanda ishami rya Nyamagabe
Ubwo iri shami ryafungurwaga ku mugaragaro
Umuyobozi mukuru wa BPR Bank mu Rwanda, Patience Mutesi yavuze ko yishimiye kuba bafunguye ishami ryiza
Aho bakirira abakiliya
Abagana BPR Bank Rwanda bishimiye kuba yabegereye
Umuyobozi wa BPR Bank Rwanda ashimira abakozi b'iri shami
Abakozi b'ishami rishya rya Nyamagabe bashimiye ahantu heza bagiye gukorera
Abayobozi batandukanye ndetse n'abakozi ba BPR Bank Rwanda
Ishami rishya rya Nyamagabe n'abakozi baryo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .