00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BPR Bank Rwanda yafunguye icyumba cy’umubyeyi cyitezweho kuba umusemburo w’impinduka mu kazi

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste, Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 11 November 2024 saa 02:33
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa BPR Bank Rwanda bwatangaje ko mu rugendo rwo gufasha ababyeyi batwite n’abonsa gukomeza kwita ku buzima bwabo n’ubw’abana babo, bashyiriweho icyumba cy’umubyeyi kirimo ibikoresho bitandukanye kizafasha ababyeyi konsa, bagakora akazi uko bikwiye.

Ni icyumba cyafunguwe ku cyicaro gikuru cya BPR Bank Rwanda kuwa Gatanu tariki 8 Ugushyingo 2024.

Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda, Patience Mutesi yagaragaje ko abagore bahura n’imbogamizi cyane iyo batwite cyangwa bafite abana kuko baba bagomba kurwana urugamba rwo kubonsa nibura amezi atandatu nta mfashabere ariko bakazakomeza kugeza nibura umwana yujuje imyaka ibiri.

Ati “Nka PBR, kuba tubashije guha abagore bakiri bato ahantu bashobora gukoresha bita ku bana, ndizera ko iki cyumba ari intangiriro y’aho twifuza kugana. Nizeye ko ababyeyi bakiri bato ubu bumva ko bashyigikiwe, ndetse bafite amahirwe yo gutera imbere.”

Yakomeje ati “Ubuyobobozi buzirikana ko mukeneye gushyira mu bikorwa inshingano zanyu ariko mukanuzuza inshingano za kibyeyi. Ndizera ko mwumva ko mushobora kubihuza, dukeneye kubona umusaruro kuko nubwo uba uri kwita ku nshingano z’umuryango ariko haba hari umusaruro ugomba gutanga.”

Mu buhamya bwatanzwe n’umukozi ushinzwe sisiteme za banki muri BPR Bank Rwanda, Dina Mwiza, yavuze ko bigoye guhuza akazi n’inshingano z’umuryango, by’umwihariko ababyeyi bamaze igihe gito babyaye, bishobora kubasaba gukora amajoro, gukora ku mishanga yihutirwa n’ibindi kandi n’umuryango ugukeneye.

Yahamije ko kutagira icyumba cy’umubyeyi biteza imvune cyane kuko umubyeyi asabwa konsa, no gusigira umwana amashereka kuko atababasha kumugeraho ku isaha yose ashatse.

Ati “Igihe nari ncyonsa, byansabaga kwihuta nkajya mu rugo konsa no gushaka uko nsigira umwana amashereka, ibintu byari bigoye kandi bigatwara umwanya munini. Igihe nabaga ntashobora kuva ku biro nashakaga ahandi hantu ntunganyiriza amashereka rimwe na rimwe bigasaba kwitabaza icyumba cy’ububiko.”

Yavuze ko iki cyumba iyo kihaba byari kumufasha gushyira umutima ku kazi kandi yizeye ko umwana we yitaweho uko bikwiye.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ikoranabuhanga n’Umutekano mu by’Ikoranabuhanga, Emmanuella Nzahabonimana yavuze ko hari ikigo yakoreraga, yakenera gutunganya amashereka y’umwana akifashisha icyumba kibikwamo ibikoresho by’ikoranabuhanga, ariko agategeka abakozi bose ko nta muntu ugomba kwinjiramo igihe arimo.

Ati “Buri masaha abiri iyo nabaga ntari mu nama nahitaga ninjira muri icyo cyumba nkababwira nti ’ntihagire umuntu winjira’. Naragendaga nkikama amashereka, nabaga mfite ibikoresho hanyuma hakaba hari umuntu uza kuyajyana.”

Yahamije ko muri ubwo buzima hari byinshi biba bigoye bituma ababyeyi bacutsa abana bakiri bato ariko kubona hashyizweho icyumba umubyeyi ashobora konkerezamo umwana bizatuma n’uwabyara bitamubuza gukomeza kuzuza inshingano, zaba iz’akazi cyangwa kwita ku mwana.

Mwiza yavuze ko ubuyobozi bwa BPR Bank Rwanda bwamufashije mu bihe bishize akajya akorera mu rugo imirimo imwe, ku buryo umwana muto afite wenda kugira imyaka itatu yamwonkeje igihe kirenze imyaka ibiri.

Mu gutangiza icyumba cy’ababyeyi kandi BPR Bank Rwanda yatangije na gahunda yayo yo gufasha, hashyirwaho agasanduku abakozi n’abakiliya banyuzamo inkunga yo gufasha abana bo muri ‘SOS children’s Village Rwanda’.

Iyi gahunda kandi ishimangira umusanzu wa banki ya BPR Bank Rwanda mu gufasha sosiyete hagamijwe iterambere n’imibereho myiza.

Ni icyumba gituje kandi gikeye ku buryo ababyeyi bazajya baruhuka bakanita ku bana babo uko bikwiye
Emmanuella Nzahabonimana ukorera BPR Bank Rwanda yahamije ko yishimiye iki cyumba kuko atazibagirwa imvune yagize ashakisha aho yategurira amashereka y'umwana ariko ubu ababyeyi bazajya bajya mu cyumba kimeze neza bonse nta kibazo bahuye nacyo
Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Patience Mutesi yavuze ko iki cyumba kizafasha ababyeyi guhuza inshingano z'akazi no kwita ku bana babo, bikazavamo umusaruro mwiza mu kazi
Ababyeyi bakorera muri BPR bari bitabiriye umuhango w'ifungurwa ry'icyumba cy'umubyeyi
Icyumba kirimo ibikoresho by'ibanze by'isuku n'amazi meza umubyeyi urimo ashobora kwifashisha
Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda yavuze ko mu bana babiri afite byabaga bigoye guhuza akazi n'inshingano zo kubitaho kubera kutabona icyumba cyabugenewe yabonkerezamo
Dina Mwiza (ibumoso) na we yavuze ko bitari byoroshye kubyara uri mu kazi utanafite aho wakwihengeka ngo wonse umwana
Abagabo n'abagore bishimiye iki cyumba cyashyiriweho umubyeyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .