00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BPR Bank Rwanda Plc na Fortis Green Housing mu bufatanye bwo korohereza Abanyarwanda gutunga inzu

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 18 August 2026 saa 03:56
Yasuwe :

BPR Bank Rwanda Plc n’Ikigo cy’Abanyamerika gikora ubwubatsi, Fortis Green Housing, byinjiye mu bufatanye bugamije korohereza Abanyarwanda gutunga inzu mu mudugudu w’icyitegererezo uri kubakwa i Masaka uzwi nka ‘Masaka Views Eco Estate’.

Ni ubufatanye bwatangijwe ku wa 13 Kanama 2026, ubwo ubuyobozi bwa BPR Bank Rwanda Plc bwajyaga gusura ahari kubakwa uyu mudugudu.

Masaka Views Eco Estate ni umudugudu uri kubakwa i Masaka mu Karere ka Kicukiro, uzaba ugizwe na apartment ifite inzu 302 zirimo iz’icyumba kimwe kugeza kuri bitatu, inzu 51 ziri ukwazo (family house), ndetse na ‘townhouses’ 33.

Mu rwego rwo korohereza abantu gutunga inzu muri uyu mudugudu, BPR Bank Rwanda Plc, yashyizeho uburyo bwo kubona inguzanyo igufasha gutunga inzu binyuze mu nguzanyo zayo zisanzwe zirimo iyo kubaka cyangwa kugura.

Ni uburyo bwashyizweho kugira ngo umuntu ushaka gutunga inzu muri uyu mudugudu ariko adafite amikoro yo guhita agura iyo nzu ako kanya ahabwe ubushobozi azagende yishyura.

Ibi kandi bizabafasha kubona inzu hakiri kare kuko inzu ziri muri uyu mudugudu ari nke bityo umuntu ashobora gucikanwa.

BPR Bank Rwanda Plc igaragaza ko ubu bufatanye bushimangira gahunda yayo yo gufasha Abanyarwanda kugera ku nzozi babo zo gutunga inzu zabo zo guturamo ndetse no kubafasha gutura ahantu heza, hagezweho kandi habungabunga ibidukikije.

Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Patience Mutesi, yavuze ko nka BPR Bank Rwanda Plc bizera ko kubona imari mu buryo bukwiye kandi bworoshye ari kimwe mu bintu by’ingenzi bituma Abanyarwanda benshi bashobora kugera ku nzozi zabo.

Ati “Ubufatanye bwacu na Fortis Green Housing buzadufasha gutanga ibisubizo by’imari bihuye n’ibyo abakiliya bakeneye mu byiciro bitandukanye uyu mushinga urimo. Binyuze mu guhuza uburyo bworoshye bwo gutera inkunga abagura inzu n’imishinga y’imiturire myiza kandi irambye, turi guha amahirwe menshi abantu yo gushora imari mu nzu zihuye n’ibyo bifuza.”

Muri ubu bufatanye BPR Bank Rwanda Plc izajya ifasha abakiliya kubona ubujyanama ku bwoko bw’inguzanyo bafata bigendanye n’ibyiciro by’inzu ziri kubakwa mu mudugudu. Uhisemo ikiri kubakwa azajya afashwa kuyikurikirana kugeza yuzuye ayihawe.

Umudugudu wa Masaka Views Eco Estate watangiye kubakwa mu 2025, aho inzu ziri kugurishwa ziri hagati ya miliyoni 103 Frw ndetse na miliyoni 235 Frw.

Abakozi ba BPR Bank Rwanda Plc bagiye berekwa ibicve bitandukanye by'uyu mudugudu uri kubakwa i Masaka
BPR Bank Rwanda Plc na Fortis Green Housing byinjiye mu bufatanye bwo korohereza Abanyarwanda gutunga inzu
Masaka Views Eco Estate ni umudugudu w'ikitegererezo uri kubakwa i Masaka muri Kicukiro
Muri Masaka Views Eco Estate harimo inzu zizwi nka Town house zigizwe n'ibyumba bibiri cyangwa bitatu
BPR Bank Rwanda Plc na Fortis Green Housing byiyemeje gufasha Abanyarwanda kubona inzu nziza zigezweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages