Mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye umwaka ushize, mu myanzuro 10 yafatiwemo harimo uwo ku kunoza imikorere y’Umurenge-SACCO muri rusange, kugira ngo irusheho kugera ku ntego yashyiriweho no gufata ingamba zo kwishyuza vuba abayambuye.
Kuri uyu wa Gatanu ubwo BNR yatangajwe imyanzuro yavuye mu nama ngarukagihembwe zahuje Akanama Gashinzwe ubusugire bw’urwego rw’imari (FSC) n’Akanama gashinzwe politiki y’ifaranga (MPC), Guverineri John Rwangombwa yavuze hario intambwe yatewe mu kugaruza ayo mafaranga.
Yagaragaje ko muri aya mezi icyenda ya 2019 imyishyurire y’inguzanyo yazamutse cyane, aho mu mabanki igipimo cy’inguzanyo zitishyurwa cyagabanutse kikava kuri 7.2 ku ijana yabarwaga mu gihe nk’icyo mu 2018, kikagera kuri 5.3 ku ijana.
Ni mu gihe mu bigo by’imari iciriritse naho igipimo cyagabanutse muri aya mezi icyenda, kuko cyavuye kuri 6.8 ku ijana kabarwaga mu mezi icyenda ya 2018, kikagera kuri 6.2 muri Nzeri uyu mwaka.
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe kugenzura ibigo by’imari, Kevin Shyamba Kavugizo, yavuze ko hashyizweho itsinda ryo ku rwego rw’igihugu rigomba gukurikirana igaruzwa ry’inguzanyo za Sacco, ririmo Minecofin, Minicom, BNR, RIB n’abandi.
Ati “Twakoze mu byiciro bibiri, icyiciro cya mbere cyabashije kwishyuza amafaranga agera muri miliyoni 754 Frw, naho icya kbiri cyo cyagaruje menshi kurushaho, agera kuri miliyari 1.5.”
“Ni ukuvuga ko bijyanye n’izindi mbaraga zashyizwe mu kwishyuza kubera ko izo za Sacco nazo ubwo rya tsinda ryishyuzaga zari zirimo gukora ibishoboka mu kugaruza inguzanyo zitishyuwe, aho icyo gikorwa muri rusange kimaze kugaruza miliyari 5 Frw, muri miliyari 10 Frw z’inguzanyo.”
Mu kwishyuza ayo mafaranga hanashyizweho ingamba mu gukebura abayobozi bari barafashe izo nguzanyo ntibishyure, cyane ko kugeza mu mpera z’umwaka ushize habarwaga abayobozi bagera kuri 502 batishyuye inguzanyo zabo. Muri rusange byabarwaga ko abayobozi b’inzego z’ibanze bahawe miliyoni zisaga 648 Frw, nyamara miliyoni zisaga 220 nizo gusa zishyurwaga neza.
Rwangombwa yabwiye IGIHE ko uburyo bw’ikoranabuhanga bwitezweho koroshya imikorere ya za Sacco bugeze kure butunganywa, ku buryo mu mwaka utaha bugomba gutangira gukoreshwa.
Yavuze ko mbere Leta yari yabihaye ikigo gihuza ibigo by’imari byikorera, ntibyaza kugenda neza biba ngombwa ko leta ibisubirana ikabikurikirana.
Ati “Ni nk’aho iri koranabuhanga tuvuga ryamaze kubakwa, ubu barimo kurigerageza bwa nyuma mbere y’uko batangira kugenda barikwirakwiza mu ma-Sacco. Dufite icyizere cy’uko mu mwaka utaha bizaba bikora neza.”
BNR ivuga ko urwego rw’amabanki rukomeje gutera imbere kuko umutungo warwo wazamutseho 13% ugereranyije kugeza muri Nzeri 2018 na Nzeri 2019, ugera kuri miliyari 3283 Frw. Inguzanyo zatanzwe nazo zarazamutse ziva kuri miliyari 1651 Frw zigera kuri miliyari 1962 Frw.
Urwego rw’ibigo by’imari iciriritse rubarirwamo za Sacco narwo rwakomeje kuzamuka, umutungo warwo uva kuri miliyari 272 zabarwaga muri Nzeri 2018 ugera kuri miliyari 313 Frw kugeza mu mpera za Nzeri 2019.
Urwego rw’ubwishingizi narwo rwazamutseho 13 ku ijana, umutungo warwo uva kuri miliyari 337 Frw ugera kuri miliyari 494 Frw, naho urwego rw’ubwiteganyirize ruzamukaho 17.5 rugera kuri miliyari 918 Frw.
Nyuma y’ibiganiro bya FSC ku wa 12 Ugushyingo na MPC ku wa 14 Ugushyingo, BNR yemeje ko urwunguko itangiraho inguzanyo ku mabanki ruguma kuri 5.0%, hagamijwe gukomeza gushyigikira ko amafaranga akomeza kwinjira mu bukungu bw’igihugu ari menshi.



















TANGA IGITEKEREZO