Mu gihe u Rwanda ruri mu minsi 100 yo kwibuka, ku wa 20 Mata 2018, BK yoroza inka imiryango 15 y’abarokotse batishoboye bo mu Mirenge ya Bwishyura na Gitesi yo mu Karere ka Karongi, iyubakira ibiraro, ibaha n’imiti yazo byose hamwe bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 20.
Umuyobozi mukuru wa BK Group PLC, Dr Diane Karusisi, yavuze ko mu kwibuka Jenoside ari igihe cyo kuzirikana n’abayirokotse.
Yagize ati “Natwe nka BK, uyu munsi twibutse abantu bo muri aka gace bagize ubutwari, badufatiye runini, bagize uruhare mu kubaka iki gihugu, turavuga tuti ‘reka natwe tubatwaze uwo mutwaro, tubaremere barusheho kugira ubuzima bwiza’. Tuzi ko batorohewe n’ubuzima mu myaka 24 ishize ariko iyi nkunga tubahaye n’amasengesho n’ibitekerezo byacu biyiherekeje, twizeye ko bizabafata mu mugongo mu rugendo rwo kubaka uru Rwanda.”
Umwe mu borojwe, Nyirangamije Esther, yashimiye BK yatumye yongera kugira igicaniro.
Yagize ati “Inka muduhaye zizatubera urwibutso, mu by’ukuri sinari nzi ko umuryango wanjye wasubirana igicaniro ariko murongeye muratworoza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Ndayisaba François, yashimiye BK, ati “Ntabwo tugomba guheranwa n’amateka, tugomba guhora tureba imbere, ibyatubayeho, Jenoside yabaye mu gihugu cyacu tukayireba tukahavana n’amasomo ariko nanone tukareba imbere, tukubaka igihugu cyacu [...] Izi nka mugeneye aba bacitse ku icumu zizabafasha mu bintu bitandukanye ariko nanone zizabafasha no kwirinda kwigunga.”
Mu ijoro ryo kwibuka, Rugambwa Ambroise wavuze mu izina ry’imiryango y’abari abakozi ba BK bishwe muri Jenoside, yashimye uburyo BK ikomeza gufasha abacitse ku icumu mu buryo bunyuranye bikabarinda guheranwa n’agahinda.
Mu biganiro byatanzwe, Umushakashatsi muri Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, Mafeza Faustin, yagarutse ku budasa bw’u Rwanda mu guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagaragaje ko muri ubwo budasa hajemo gucyura impunzi, gutanga ubutabera binyuze mu nkiko Gacaca, gushyiraho amategeko ahana icyaha cya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kubaka no gusana inzibutso, kuzamura imibereho myiza y’abatureage, gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, kubakira amacumbi abacitse ku icumu batishoboye n’ibindi.
Banki ya Kigali isanzwe ifasha abacitse ku icumu rya Jenoside mu bikorwa bitandukanye bigamije kubafasha kwiremamo icyizere no kwiteza imbere; nk’umwaka ushize, mu Karere ka Bugesera yoroje inka imiryango itishoboye 10.



















TANGA IGITEKEREZO