00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyungu ya BK Group Plc yiyongereyeho 21,7% mu 2024, ikomeza kugira uruhare mu bukungu bw’u Rwanda

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 28 March 2025 saa 03:59
Yasuwe :

Inyungu ya BK Group Plc yageze kuri miliyari 91 Frw mu 2024, izamuka rya 21,7% ugereranyije n’umwaka wa 2023, ibishimangira uruhare rwayo mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.

Inyungu ikomoka ku nguzanyo zitangwa n’iyi banki nayo yarazamutse, igera kuri miliyari 251,1 Frw, izamuka rya 15,8% ugereranyije n’umwaka wari wabanje. Ibi byagizwemo uruhare n’ingamba z’iyi banki mu gushyigikira ibigo by’ubucuruzi n’abantu ku giti cyabo, mu rwego rwo guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda.

Muri rusange, umutungo rusange w’iki kigo wageze kuri miliyari 2,521 Frw, izamuka rya 18,9% ugereranyije na 2023. Inguzanyo zatanzwe n’iyi banki zageze kuri miliyari 1,522 Frw, aho zatanzwe mu nzego zitandukanye, kuva ku buhinzi, ibigo bito n’ibiciriritse, ibigo binini n’ibindi.

Nko mu rwego rw’ibigo bito n’ibiciriritse, hatanzwe inguzanyo zingana na miliyari 207 Frw, zigira uruhare mu guteza imbere ibyo bigo bigura imigabane, bitumiza ibicuruzwa mu mahanga ndetse bikanakomeza ubucuruzi bwabyo, birushaho kwaguka no gukora ibikorwa birambye.

Iki kigo kandi cyagurije abantu ku giti cyabo inguzanyo zifite agaciro ka miliyari 276 Frw, bingana na 36,1%. Mu nguzanyo zatanzwe harimo izahawe abashaka kubaka inzu, gukomeza amashuri ndetse n’abakozi bahawe inguzanyo, bakazishyura bakoresheje umushahara wabo.

Izi nguzanyo zihabwa abantu ku giti cyabo, zagize uruhare mu kurushaho guteza imbere imiryango no kubaka ubukungu bwayo.

Ku rundi ruhande, Bank ya Kigali yatanze inguzanyo zingana na miliyari 62 Frw mu bijyanye n’ubucuruzi bushingiye ku buhinzi n’ubworozi, zahawe abahinzi, abatunganya ikawa ndetse n’amakoperative.

Izi nguzanyo zagize uruhare mu guteza imbere ubuhinzi bwa kijyambere, guteza imbere gahunda zo gukorera imbuto mu Rwanda ndetse no kongera agaciro gaturuka k’umusaruro w’ubuhinzi.

Ku rundi ruhande, Banki ya Kigali yagize uruhare mu gutanga inguzanyo ku bigo by’ubucuruzi n’ibindi bigo bitandukanye, aho byahawe inguzanyo ingana na miliyari 974 Frw, inyongera ingana na 10,3% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.

Izi nguzanyo zagize uruhare mu kubaka ibikorwaremezo, guteza imbere ibikorwa by’ubwikorezi, ubukerarugendo, ubucuruzi, ubuzima, uburezi n’izindi nzego z’ingenzi.

Hagati aho, iyi banki iritegura gutangiza Ishami rishya rizajya ryakira ibi bigo binini ndetse n’inzego zirimo n’iza Leta, imiryango itegamiye kuri Leta, imiryango ishingiye ku myemerere n’indi nk’iyo. Iri shami ryitezweho kuzakomeza guteza imbere iyi mishinga minini muri rusange.

Ku rundi ruhande, ubwizigame bw’abakiliya ba Banki ya Kigali bwageze kuri miliyari 156 Frw.

Iyi banki ikomeje gushyiraho uburyo bworohereza abakiliya bayo mu gukorana nayo binyuze mu ikoranabuhanga, aho umwaka wa 2024 warangiye iyi banki imaze gutangiza uburyo umukiliya ashobora gufunguza konti atagiye ku cyicaro cy’iyi banki, ahubwo akoresheje ’application’ ya BK Mobile App n’uburyo bwa ’Internet Banking.’

Banki ya Kigali kandi yatangije uburyo bwa BK Quick+ aho umukiliya ashobora kubona inguzanyo igera kuri miliyoni 50 Frw, akayibona yifashishije ikoranabuhanga.

Iyi nguzanyo ishobora kuboneka hakoreshejwe ’application’ ya BK Mobile ndetse na ’Internet Banking,’ iba ishobora kuboneka mu masaha 15, kandi ikemezwa hakoreshejwe ikoranabuhanga. Ibi bishobora gufasha abantu bakeneye amafaranga mu buryo bwihuse, ibituma iyi banki igera ku ntego zayo, zo gufasha abakeneye serivisi zayo.

Iyi banki kandi iracyakomeje imishinga y’iterambere aho ishyira nibura 1% by’inyungu ibona mbere yo kwishyura umusoro, mu kigega BK Foundation.

Mu 2024, iki kigega cyishyuriye abanyeshuri 464 biga mu bijyanye na siyansi ndetse n’imyuga. Abagera kuri 2,202 bahawe ubumenyi ku bijyanye n’imari n’icungamutungo no kwihangira imirimo. Iki kigo kandi cyagize uruhare mu bikorwa byo kubaka Irerero rya Gateko n’irya Mwogo, aho imirimo yo kubaka ikomeje. Byitezwe ko abana 166 bazakirwa muri aya marerero.

Ku rundi ruhande, abana ibihumbi 100 bungukiye muri gahunda ya Dusangire igamije gushyigikira gahunda ya Leta yo kugaburira abana ku ishuri, iyi gahunda ikaba igamije gufasha abana kwiga neza.

Imishinga 25 iyobowe n’abagore yahawe ubufasha binyuze muri BK Urumuri Initiative, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibitekerezo byabo. Ingo 141 zahawe uburyo bwo gukoresha amazi n’amashanyarazi akomoka ku ngufu zisubira.

Amafaranga abitswa n’abakiliya nayo yariyongereye, arenga miliyari 1,641 Frw mu 2024, izamuka rya 19,5% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.

Iri zamuka ahanini ryashingiye ku izamuka rya 16,8% ry’inguzanyo iki kigo cyatanze, gusa inyungu iki kigo cyishyuye nazo zariyongereye, zigera kuri miliyari 60,5%, izamuka rya 17,5% ugereranyije na 2023.

Amafaranga yinjijwe na BK Group Plc adaturutse ku nyungu ikomoka ku nguzanyo, yageze kuri miliyari 68 Frw, izamuka rya 15,3%.

Muri rusange, amafaranga yose iki kigo cyinjije mu 2024 ni miliyari 258,7 Frw, izamuka rya 15,3%. Ku rundi ruhande, amafaranga akoreshwa n’iyi banki nayo yariyongereye, agera kuri miliyari 98,5%, izamuka rya 2,6%. Iri zamuka rito gutya, rishimangira imbaraga iyi banki yakoresheje mu kongera umusaruro ikoresheje umutungo muke, aho iki kigero (CIR) cyari kuri 38,1% mu 2024, kivuye kuri 42,8% mu 2024.

Umutungo w’abanyamigabane muri rusange (shareholder’s Equity) wageze kuri miliyari 438 Frw, izamuka rya 19,7% ugereranyije na 2023.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Dr. Uzziel Ndagijimana, yavuze ko izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda, kuko bwazamutse ku gipimo cya 9,8%, ari ryo ryabaye ipfundo ry’izamuka ry’izamuka ry’inyungu iki kigo cyinjije.

Ati “Iryo zamuka ry’ubukungu ryari amahirwe kuri BK Group Plc n’ibindi bigo by’imari.”

Yongeyeho ko “Ibyo byiyongera ku micungire myiza, kwagura ibikorwa no kubigeze ku bakiliya benshi, kongera amafaranga azigamwa, kwegera abakiliya, gutanga inguzanyo mu bikorwa bizamura ubukungu ndetse n’imicungire myiza y’inyuzanyo dutanga, cyane cyane igabanya imyenda itwishyurwa neza.”

Yongeyeho ati “Muri make, twongereye umusaruro, twongereye serivisi zitangwa, twacunze neza umutungo, dutanga inguzanyo ku bakiliya benshi, ibi bikaba ari byo byatugejeje kuri uyu musaruro.”

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, ari na cyo kigo cyinjije amafaranga menshi mu bigo bigize BK Group Plc, Dr. Diane Karusisi, yavuze ko kongera inguzanyo batanze, bisobanuye ko bafite ubushobozi bwo gukomeza

Yongeyeho ati “Bivuze ko dufite amafaranga menshi ajya mu bikorera, bakarema imirimo myinshi, bikazamura ubukungu bw’u Rwanda.”

Yongeyeho ko "Dufite gahunda yo kubashishikariza no gukorana n’ibindi bigo bishamikiye kuri BK Group Plc."

Ibi kandi byanagarutsweho na Dr. Ndagijimana, wavuze ko "Inguzanyo zijyana n’ubwishingizi, kuba tubitanga byombi byoroshya kuba umukiliya yafata inguzanyo, akanabona ubwishingizi," ndetse ashimangira ko "n’amafaranga banki ica kuri serivisi itanga, yaragabanutse, hari n’ayavuyeho, mu rwego rwo gufasha abakiliya b’iyi banki."

Ku rundi ruhande, Dr. Karusisi yavuze ko hari "gahunda yo gushyiraho amashami mashya yihariye y’abagore, ku buryo abagore bazajya bisanga, bagaasham ariko bagafasha no kunoza imishinga yabo ku buryo yakirwa na banki."

Dr. Karusisi yavuze ko uyu mwaka bizeye kuzagira izamuka ryiza ry’ubukungu, nubwo hari ibibazo bishingiye ku mutekano wo mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Ati "Ubukungu bwacu bwakomeje kuzamuka no mu bihe bya Covid-19. Twagize n’ubukungu bukura neza nyuma ya Covid-19. Ibi bibazo byo mu karere ntabwo ari bishya...kandi ubukungu bwacu bwakomeje kuzamuka. Twizera ko umutekano mu gihugu cyacu uzakomeza kuba mwiza, kandi uyu ni wo musingi wa byose."

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, ari na cyo kigo cyinjije amafaranga menshi mu bigo bigize BK Group Plc, Dr. Diane Karusisi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .