Ubusanzwe yajyaga muri Uganda kurangura imyenda akaza kuyicuruza mu Rwanda kugira ngo abone uko abaho. Yagiyeyo afite amafaranga 370,000 FRW n’imitwaro 60 y’amashilingi ya Uganda ariko yose yarayambuwe hamwe n’indangamuntu ye.
Tariki 23 Mata 2018 nibwo yafashwe ari mu nzira ajya mu mujyi wa Kampala kurangura imyenda nk’uko uyari asanzwe abikora. Ageze mu mujyi wa Ntungamo, yavuye mu modoka ajya kugura ibyo kurya no kunywa ngo agaruke mu modoka. Ageze hanze na mugenzi we, haje umupolisi arababaza ati “Mwa banyarwanda mwe murakora iki aha?”
Bamubwiye ko bari gushaka ibyo bagenda bifashisha mu nzira ariko ababwira ko bari bubajyane kuri polisi. Babajyanye kuri polisi ya Ntungamo, bahamara iminsi irindwi nyuma bazana n’abandi banyarwanda.
Bizimana na bagenzi be ngo bakomeje gusaba ko babajyana kuri ambasade y’u Rwanda i Kampala bakabakorera ibirego bagakurikiranwa mu buryo bwemewe n’amategeko.
Abayobozi bo muri gereza bari bafungiyemo barabyanze ahubwo babajyana ku mucamanza wo muri Ntungamo.
Umucamanza yabahaye iminsi 30 kugira ngo bazagaruke imbere y’urukiko. Nyuma y’iyo minsi babakatiye imyaka ibiri. Bizimana yarajuriye nyuma y’iminsi 14, bamukatira igifungo cy’umwaka umwe.
Muri gereza ya Ntungamo aho yari afungiye yaraharwariye. Yaje gufatwa n’indwara y’igituntu ariko ku bw’amahirwe aza gukira kuko yabonye imiti.
Bizimana n’abandi banyarwanda bose ngo bakubitwaga intsinga z’amashanyarazi, bakunda kwita “Black mamba”. Bakubitwaga n’abarinzi ba gereza ndetse n’imfungwa z’abanya-Uganda.
Amaze gukora igifungo cy’umwaka yakatiwe muri gereza ya Ntungamo, yasubiye kuri sitasiyo kureba wa mupolisi yahaye amafaranga ye, telephone ze n’irangamuntu, ariko ahageze barongera batangira kumukubita bamubwira ko nta munyarwanda ukwiye kuza abaza ibintu bye muri Uganda.
Barongeye baramufunga hamwe n’abandi banyarwanda. Saa kumi za nimugoroba nibwo babapakiye imodoka babagarura mu Rwanda. Bageze mu Rwanda ku mupaka wa Kagitumba kuwa Kabiri tariki ya 6 Kanama.
Avuga ko babashinjaga kwinjira muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, nyamara we yagiye mu nzira zemewe nkuko yari asanzwe ajyayo.
Agira inama abanyarwanda cyane cyane urubyiruko gukoresha amaboko yabo mu gihugu cyababyaye kuko muri Uganda badashaka abanyarwanda.
Yavuze kandi ko abana b’abakobwa b’abanyarwandakazi baba mu buzima bubi muri Uganda, aho bakoreshwa uburaya, bagakubitwa, bakanafungwa bazira ko ari abanyarwanda gusa.
Ati “Bazanaga abakobwa muri gereza bakubiswe, bikoreye ibikomere. Abantu bajyana abakobwa bababeshya ngo bababoneye akazi, ahubwo babajyanye mu bukoloni.”
Avuga ko muri Uganda hari abana b’abanyarwandakazi bacuruzwa. Ababajyanye ngo babaha inzu yo kubamo, bakabagaburira rimwe ku munsi, nabo bakajya babashakira ababasambanya kugira ngo babone amafaranga yo kwiyishyura.



















TANGA IGITEKEREZO