“RRA corridor” izaba igizwe n’inyubako izubakwa ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo, ku buso bwa metero kare ibihumbi 100, uturutse ku Cyicaro cy’Urwego rw’Umuvunyi kugera ku nyubako ikoreramo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe (PRIMATURE).
Ni umushinga uzashyirwa mu bikorwa na RHA, aho bateganya ko iyi nyubako nirangira izimukiramo ibigo bya Leta na Minisiteri bigera kuri 45.
Uyu mushinga uri mu yo abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu (PAC) babajijeho ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Imiturire.
Umuyobozi Mukuru wa RHA, Alphonse Rukaburandekwe yavuze ko uyu mushinga wahuye n’ibibazo by’ubukungu.
Ati “Umushinga cyangwa gushyira mu bikorwa umushinga wa Rwanda Revenue Corridor, ni umushinga tuyoboye dufatanyije n’izindi nzego, uyu mushinga kandi twifuje ko wahita ufasha mu kugabanya ikibazo duhura na cyo cy’ubukode, twakoze inyigo y’uburyo twawushyira mu bikorwa ndetse tuganira n’izindi nzego uburyo twazanamo rwiyemezamirimo ngo adufashe kuwushyira mu bikorwa biza gukomwa mu nkokora n’ibibazo by’ubukungu.”
Rukaburandekwe yashimangiye ko ubu hari gushakwa amafaranga azafasha kuvugurura aho RRA yakoreraga ari na cyo cyiciro cya mbere cy’uyu mushinga.
Ati “Gahunda twemeranyijeho n’inzego dukorana cyane cyane abatuyobora ni uko twakora uriya mushinga mu byiciro duhereye mu kuvugurura inzu y’aho RRA yahoze ikorera, ubu hari gushakwa amafaranga kugira ngo nibura icyo cyiciro kirangire.”
Imibare ya Minisiteri y’Ibikorwaremezo yo mu 2025 igaragaza ko buri mwaka Leta yishyuraga abarirwa miliyari 14 Frw mu gukodeshereza ibigo byayo na Minisiteri zidafite inzu zazo bwite



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!