00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bitana ba mwana na UNESCOM ku cyatumye Akagera Motors gafatira imodoka zabo

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 2 April 2015 saa 07:07
Yasuwe :

Bamwe mu batwara abantu n’ibintu barashinja Ihuriro ry’amakoperative y’abatwara moto mu Ntara y’Iburasirazuba “UNESCOM MultiPurpose” kutishyura Akagera Motors bigatuma imodoka zabo zifatirwa, iryo huriro rikavuga ko hari bamwe mu banyamuryango batishyura uko bikwiye, ari na bo bavuga ibinyoma ku cyatumye izo modoka zifatirwa.

Bamwe mu batwara abantu mu modoka nini “Coaster 6 cylinder” bavuga ko bafite umwishingizi ari we “UNESCOM Multipurpose” ubafatira imodoka muri Akagera Motors, hanyuma bakajya bishyura buri kwezi.

Nyuma y’uko imodoka zabo zifatiriwe na Akagera Motors ngo babwiwe ko umwishingizi wabo atishyuye, bityo bagashinja UNESCOM (Ihuriro ry’amakoperative y’abatwara moto) kunyereza amafaranga yabo.

Aganira na IGIHE, Niyivuga Mansul, umwe muri aba bacuruzi uvuga ko imodoka zigera kuri 3 ze zafatiriwe, yagize ati “Buri kwezi nishyuraga UNESCOM amafaranga asaga Miliyoni n’igice y’amafaranga y’u Rwanda. Ubu imodoka zacu zirafatiriwe kandi twarishyuraga uko bikwiye.”

Yongeyeho ati “Ikirarane mfite ntikirengeje ukwezi kumwe kandi amasezerano twagiranye avuga ko imodoka zifatirwa umuntu afite ibirarane birenze amezi abiri. Byaratubabaje kuba UNESCOM yaraduhaye konti tukajya dushyiraho amafaranga, ariko yo ikigaragara ni uko itigeze iyageza muri Akagera Motors.”

Abagurijwe imodoka birengagije amasezerano bagiranye na UNESCOM

Mu kiganiro abayobozi ba UNESCOM bagiranye n’abanyamakuru tariki ya 30 Werurwe 2015, Nteziyaremye Dieudonne, umuyobozi wayo, yatangaje ko imodoka bazitanga binyuze mu makoperative no mu ihuriro ry’abatwara Moto kuberako nta ngwate abenshi baba bafite, bityo hagakoreshwa ‘ubwisungane magirirane’.

Yagize ati “Koperative ni yo tugirana amasezerano ntabwo tugirana amasezerano n’umuturage uwo ari we wese, tuyagirana n’urwego cyangwa koperative bibumbiyemo. Ikibazo twaje kugira ni uko bamwe mu banyamuryango batabashije kubahiriza amasezerano twagiranye yo kwishyura.”

Nteziyaremye Dieudonne umuyobozi wa UNESCOM

Nteziyaremye yakomeje agira ati “Iyo tubivuga dutyo tuvuga ngo ni koperative itarabashije kubahiriza amasezerano kubera ko ari yo tuba twagiranye amasezerano. Twagiriye inama n’abayobozi ba za koperative zidufitiye umwenda ko bahamagara abanyamuryango babo bakabasobanurira aho ugeze (umwenda).”

Yakomeje avuga ko bamwe bitabye abandi bakanga UNESCOM yabona bimeze bityo ikitabaza Urwego rw’Ubugenzacyaha rwa Polisi i Kayonza, ati “..Barabahamagara basa n’aho batwumvikanishije, babasaba kutwishyura, bahava bemeye igihe bazishyurira, ariko ntibubahiriza igihe.”

“Abanyamuryango basebeje UNESCOM mu Itangazamakuru”

Nteziyaremye akomeza avuga ko bamwe mu banyamuryango basa n’abananiwe kwishyura imodoka, bahitamo kujya mu Itangazamakuru bavuga ikibazo uko kitari.

Ati “Bamwe mu banyamuryango bagaragara ko bafite imyenda minini ni bo bagiye bumvikana mu Itangazamakuru bavuga ikibazo uko kitari. Dukeka ko wenda hari ubundi buryo bumvaga ikibazo cyakemuka banyuze mu Itangazamakuru cyangwa se mu zindi nzego.”

Yakomeje avuga ko icyo UNESCOM ibasaba ari uko bakwishyura imyenda babereyemo ikigo, kuko iyo bishyura cyari guhita cyishyura Akagera, imodoka zabo zigafungurwa.

Yongeyeho ati “Ntabwo rero ndi mu mutima wabo ngo menye impamvu bahisemo kubeshya abanyarwanda baciye mu Itangazamakuru ntibashake kuvugisha ukuri.”

“Zimwe mu modoka zafatiriwe zaba zaragurishijwe ba nyirazo bataramara kuzishyura”

Ndayishimiye Olivier, umuyobozi wa Koperative Ubumwe Motar Kigabiro, avuga ko umwe mu banyamuryango b’iyi Koperative witwa Mansul Niyivuga, afite ideni ringana na miliyoni zisaga 20, kandi ngo mu modoka afitiye ideni bafite amakuru y’uko zimwe zagurishijwe.

Yagize ati “Mansul ntiyigeze yubahiriza amasezerano, no kwishyura inguzanyo ntiyishyuraga amafaranga yose yasabwaga, kandi amakuru dufite ni uko hari imodoka zigera kuri 2 yagurishije kandi atararangiza no kuzishyura.”

Ndayishimiye Olivier umuyobozi wa Koperative Ubumwe Motar Kigabiro

“Abacuruzi bica amasezerano nkana”

Umuyobozi wa Unescom avuga ko hari abanyamuryango b’amakoperative, barenga ku masezerano baba baragiranye yo kwishyura bakajya kwishyura Akagera Motors.

Ati “Hari abajya kwishyura kuri konti y’Akagera kandi atari ko amasezerano twagiranye avuga. Amasezerano twayagiranye na Koperative, umunyamuryango aba agomba kwishyura koperative ikatwishyura natwe tukishyura Akagera. Abo rero baca inyuma ibyo baba bakora ni amakosa ntibinemewe, kuko Amategeko tugenderaho arasobanutse.

Koperative zabaye nyirabayazana w’ifatirwa ry’imodoka z’abanyamuryango ni: Ubumwe Motard Kigabiro, Cotamo Kiramuruzi, Cotamogi–Imbaraga hamwe na Koperative Cotamomu–Urugero.

Akomeza avuga kandi ko kuba imodoka z’aba bacuruzi zarafatiriwe n’Akagera, UNESCOM nta nyungu ibifitemo ari na yo mpamvu umaze kwishyura umwenda abereyemo iryo huriro na ryo rihita rishyura Akagera, imodoka igafungurwa.

Ati “Ubu twakoze inama n’abafitiye imyenda amakoperative batubwira ko ku wa gatanu tariki ya 3 Mata 2015 ari bwo bazaba bamaze kwishyura.”

Umwe mu bahagarariye Akagera Motors, watubwiye ko yitwa Kamanzi, yavuze ko nta kibazo bafitanye n’abo bacuruzi batwara abantu n’ibintu, ko ikibazo bagifitanye n’uwo basinyanye amasezerano ntiyubahirizwe.

Ati “Twari dusanzwe dukorana neza, ariko ikibazo gihari ubu ni uko twagiranye amasezerano ntibayubahirize. Ikibazo ndumva mwakibaza UNESCOM, abacuruzi nta kibazo dufitanye na bo kuko si bo twagiranye amasezerano.”

“UNESCOM Multipurpose” ni ikigo cy’Ubucuruzi cyatangiye mu mwaka w’2012, gihabwa ibyangombwa n’ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB, kikaba kigamije guteza imbere abatwara abagenzi ku mapikipiki.

Umunyamuryango wa Koperative ushaka imodoka asabwa kuba afite ubwizigame bungana na 30% by’imodoka ashaka, UNESCOM ikamwishingira 70%, hanyuma akazayishyura yongereyeho inyungu.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages