Ingendo za mbere zakozwe na bisi zikoresha amashanyarazi ku wa 23 Kamena 2026.
Izi bisi zari zimenyerewe cyane mu gukora ingendo z’intera ngufi, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali n’iziva i Kigali zigana mu Burasirazuba.
Ikigo gikwirakwiza bisi zikoresha amashanyarazi mu Rwanda, BasiGo, giherutse kugura bisi nshya 18 zitwara abagenzi, biteganyijwe ko zizakorera mu ntara.
Igerageza izi bisi zakorewe ryagaragaje ko zizewe kandi zifite ubushobozi bwo gukora ingendo ndende mu byerekezo nka Kigali-Rusizi.
Izi bisi zamaze gushyikirizwa ibigo bitatu bisanzwe bitwara abagenzi byari byaziguze, bitangira kuzikoresha mu byerekezo birimo Kigali-Rusizi na Kigali-Rubavu.
Hateganyijwe kandi gahunda yo kubaka sitasiyo zizajya zishyira umuriro muri bisi mu bice biherereye mu byerekezo byazo bitandukanye.
Umuyobozi ushinzwe imari n’umutungo wa BasiGo, Kabera Alain, yagize ati "Nk’ubu hari sitasiyo izubakwa Huye kugira ngo bisi ivuye i Rusizi ibe yakongerwamo umuriro nubwo undi utarashira, kuko nta wamenya hari ubwo yagera imbere ikahasanga umuvundo w’imodoka ikagenda gake ikoresha umuriro mwishi, bigatuma uwateganyijwe ushobora kuyishiriraho.”
Gahunda yo gushyira bisi zikoresha amashanyarazi mu byerekezo byo mu ntara yatangijwe mu rwego rwo guhindura no guteza imbere gahunda yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu Rwanda.
Serivisi yo gutwara abantu hifashishijwe ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi irahenduka ugereranyije n’ikoresha ibikomoka kuri peteroli kandi igabanya imyuka ihumanya ikirere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!