00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bisi za mbere zikoresha amashanyarazi zizagera i Kigali mu mezi atatu

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 27 July 2023 saa 02:26
Yasuwe :

Ikigo BasiGo kimenyerewe mu gutwara abantu hakoreshejwe bisi zikoresha amashanyarazi cyinjiye ku isoko ry’u Rwanda, aho imodoka zacyo za mbere zizakoreshwa mu gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, guhera mu Ukwakira 2023.

Ni ikigo giha ibindi bigo bitwara abagenzi bisi zikoresha amashanyarazi, mu buryo bw’ikodesha ryishyurwa ku bilometero imodoka igenze, buzwi nka Pay-As-You-Drive.

Ni gahunda yagezweho nyuma y’uko iki kigo cyagejeje bwa mbere bisi zikoresha amashanyarazi muri Kenya, gifunguye ishami mu Rwanda mu izina rya BasiGo Rwanda Ltd., ndetse kinagirana amasezerano na AC Mobility, ifasha abagenzi kwishyura ingendo hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Tap&Go.

Binyuze muri ubwo bufatanye, BasiGo na AC Mobility bateganya guha ibigo bitwara abagenzi mu Rwanda, bisi zikoresha amashanyarazi zigera kuri 200, kugeza mu mpera z’umwaka wa 2024.

U Rwanda rwahise ruba igihugu cya kabiri BasiGo igizemo ibikorwa, nyuma ya Kenya. Muri Nairobi ho ibikorwa birakataje, kuko yamaze gushyiraho n’uburyo bufasha umugenzi kwishyura mbere umwanya aza kwicaramo mu modoka, izwi nka Jani App.

Umuyobozi Mukuru wa BasiGo akaba n’umwe mu bayishinze, Jit Bhattacharya, yavuze ko iri shoramari ryashobotse kubera imbaraga u Rwanda rwashyize mu kubaka uburyo bw’ingendo bukoresha amashanyarazi.

Yakomeje ati "BasiGo yishimiye gufatanya na AC Mobility, ikigo kiri imbere mu ikoranabuhanga rikoreshwa mu ngendo mu Rwanda, mu gutanga umusanzu mu kwihutisha urugendo ruganisha ku buryo bw’ingendo bushingiye ku mashanyarazi."

"Bisi zikoresha amashanyarazi zizaba zihendutse kurushaho ku bazikoresha, bikazanagabanya cyane imyuka ya CO2 ihumanya ikirere. Binyuze mu buryo bwacu bwa Pay-As-You-Drive, twishimiye kuzana uburyo bwa bisi zikoresha amashanyarazi zizaboneka mu buryo bworoshy kandi bunogeye abazikoresha mu Rwanda."

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Iterambere mu Rwanda, Clare Akamanzi, yavuze ko bijyanye n’inshingano yayo zo kwihutisa iterambere ry’urwego rw’abikorera mu Rwanda, ruhaye ikaza ubufatanye bwa BasiGo na AC Mobility.

Ni ubufatanye yavuze ko buzafasha mu ngendo kuko buzaba buhendutse kurushaho, ugereranyije na bisi zikoresha mazutu.

Yakomeje ati "Ubu bufatanye mu gutwara abantu mu buryo bwa rusange buzihutisha urugendo rwo kugabanya imyuka yoherezwa mu kirere ndetse bufashe mu gukemura ikibazo cy’ubuke bw’imodoka zitwara abantu."

Umuyobozi Mukuru wa AC Mobility, Jones Kizihira, yavuze ko igihugu kimaze gutera imbere cyane, ku buryo gikeneye uburyo uburyo bwo gutwara abantu bunoze kandi buhendutse.

Yakomeje ati "Bisi zikoresha amashanyarazi zizafasha mu kugabanya ikiguzi cyaremereraga abakora akazi ko gutwara abagenzi ndetse byihutishe gahunda y’u Rwanda yo gukoresha uburyo bw’ingendo budahumanya ibidukikije."

"Twiteguye kugendera ku bunararibonye bwa BasiGo n’imikorere yayo mu kubaka imikorere ihamye ya bisi zikoresha amahanyarazimu Rwanda."

Guverinioma y’u Rwanda iheruka gutangaza ubushake bwo kongera imodoka zitwara abagenzi mu mujyi wa KIgali, bikajyana n’intego y’uko nibura 20% by’imodoka zitwara abagenzi mu Rwanda, zizaba zikoresha amashanyarazi mu 2030.

BasiGo yashinzwe mu 2021, ifasha mu kugeza muri Nairobi bisi zikoresha amashanyarazi. Imaze kugurisha bisi 19 mu batwara abantu muri Kenya, ndetse imaze gutumiza izindi zisaga 100 zasabwe n’abazikeneye.

Imodoka zayo zimaze gutwarwa ibilometero 460,000 ndetse zatwaye abagenzi 580,000 passengers. BasiGo yanubatse aho zishobora kongererwamo umuriro.

Aho ikorera, BasiGo ni nayo yongera umuriro muri izo modoka, kimwe n’izindi serivisi imodoka ikenera.

BasiGo isanzwe ifite ibikorwa i Nairobi muri Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages