Bishop Sibomana na Rwagasana bahoze bayobora ADEPR bagizwe abere

Yanditswe na Habimana James
Kuya 14 Ukuboza 2018 saa 04:14
Yasuwe :
0 0

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, Urugereko ruburanisha ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu, rwagize abere Bishop Sibomana Jean na Bishop Tom Rwagasana bahoza bayobora Itorero ADEPR, ku byaha bari bakurikiranyweho byo kunyereza umutungo w’itorero.

Umwanzuro w’urukiko ku rubanza rw’abantu 12 bahoze bayobora ADEPR wasomwe kuri uyu wa Gatanu.

Umucamanza yanzuye ko Sibomana Jean, Tom Rwagasana, Mutuyemariya Christine, Sebagabo Leonard, Gasana Valens, Beninka Bertin, Niyitanga Salton, Nzabarinda Tharcisse, Mukabera Lynea na Twizerimana Emmanuel, badahamwa n’ibyaha bari bakurikiranweho.

Urukiko rwavuze ko rwasanze Sindayigaha ahamwe n’icyaha cyo kunyereza umutungo ugera kuri miliyoni 32 Frw, no kuba icyitso mu cyaha cyo gukora no gukoresha impapuro mpimbano. Yahanishijwe igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni imwe, akayitanga urubanza rukimara kuba ndakuka.

Rwanzuye kandi ko Mukabera Lynea ahamwe n’icyaha cyo kuba icyitso mu cyaha cyo kunyereza umutungo ungana na miliyoni 32Frw. Yahanishijwe igifungo cy’umwaka umwen’ihazabu ya 500 000Frw, akayitanga urubanza rukimara kuba ndakuka.

Sindayigaya yategetswe guha ADEPR amafaranga y’u Rwanda miliyoni 32Frw yanyerejwe, akayatanga urubanza rukimara kuba ndakuka. Rwategetse kandi Sindayigaya na Mukakamali gufatanya kwishyura amafaranga angana na miliyoni ebyiri afatwa nk’igihembo cya avoka.

Mukakamali we yahanishijwe igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya 500 000Frw. Urukiko rwanategetse Sindayigaya na Mukakamali gufatanya gutanga amagarama y’urubanza 20 000Frw.

Urukiko rwananzuye ko ifungwa ry’agateganyo ryari ryarahawe Sibomana, Rwagasana, Mutuyemaliya, Sebagabo, Gasana, beninka, Niyitanga, Nzabarinda, Twizerimana Emmanuel, rihinduwe ifungwa ryuzuye, bakaba basubiranye uburenganzira bwabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .