00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biryogo: Abacururiza mu kajagari babaye ikibazo

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 24 August 2013 saa 06:51
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’akagari ka Biryogo butewe impungenge n’abacururiza mu kajagari mu gihe cy’umugoroba ku muhanda munini (kaburimbo) wo muri ako Kagari uhereye ahitwa kwa Nyiranuma ugana ku musigiti wa ONATRACOM.
Gasore Hamadi Umuyobozi w’Akagari ka Biryogo mu kiganiro yagiranye na IGHE yagize ati “Aba bantu bacururiza mu kajagari kuri kaburimbo baduteye impungenge cyane, kubera umutekano muke w’akajagari bateza iyo barigucururiza mu muhanda kandi binshi muri bo nta nubwo batuye aha,t ugeragza (…)

Ubuyobozi bw’akagari ka Biryogo butewe impungenge n’abacururiza mu kajagari mu gihe cy’umugoroba ku muhanda munini (kaburimbo) wo muri ako Kagari uhereye ahitwa kwa Nyiranuma ugana ku musigiti wa ONATRACOM.

Gasore Hamadi Umuyobozi w’Akagari ka Biryogo mu kiganiro yagiranye na IGHE yagize ati “Aba bantu bacururiza mu kajagari kuri kaburimbo baduteye impungenge cyane, kubera umutekano muke w’akajagari bateza iyo barigucururiza mu muhanda kandi binshi muri bo nta nubwo batuye aha,t ugeragza kubirwanya dukoresheje abanyerondo n’inkeragutabara, ariko ubushobozi bwacu bukaba buke kuburyo dusaba ko inzego zo hejuru zabidufashamo”.

Yakomeje agira ati “Abantu benshi bacururiza mu kajagari mu Kagari ka Biryogo n’ijoro hafi ya bose si abo muri aka kagari ,ahubwo benshi baturuka mu mirenge igize aka Karere ka Nyarugenge kubera ko benshi bazi y’uko ihandi iyo bwije mu Biryogo buba bukeye, ibi bikaba biteza akajagari kuri kaburimbo ndetse n’ikibazo cy’igihombo kinini ku bacururiza mu maduka ari ku muhanda munini (kaburimo) y’ako Kagari kuko bacururiza imbere y’amaduka yabo”.

Uwitwa Sakade umuyobozi ushinzwe umutekano mu Kagari ka Biryogo akaba yarunze mu ry’Umuuyobzozi w’Akagari, agira ati “Rwose abantu bacururiza imyenda aha mu Biryogo kuri kaburimbo n’ijoro bateza ibibazo bikomeye bitandukanye, icya mbere n’ubujura n’akajagari kuburyo bibabiteye ubwoba ugirango ni mu isok, kindi batera igihombo bariya bacururiza mu maduka y’aho baba bari gucururiza n’ijoro.

Naho umucuruzi ugurisha imyambaro n’inkweto mu iduka ryo mu Biryogo yagize ati “Twarumiwe aba bantu baduteza igihombo gikomeye cyane, kuko bacururiza imbere y’imiryango y’amaduka yacu, kandi kenshi imyenda icyangwa inkweto ducuruza ni byo baba bari gucuruza nabo, ibi byose bikaba mu gihe turihe, imisoro, amafaranga y’isuku ndetse n’ay’umutekano ibyo byose bakaba nta na kimwe bariha gusa ubuyobozi budufashije bukabaca aha byaba byiza kurushaho kuko ntigihombo na kimwe twagira”.

Mukasonga Solange Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge yagize ati “Gucururiza mu kajagari ntibyemewe ni guhora duhangana nabyo kandi twese dufatanya na Polisi, kuko hari n’ igihe biteza umutekano muke ndetse tukaba dukangurira n’abaturage kugira umuco wo kugura ibintu aho bigurirwa kuko kenshi ako kajagari nabo basa nk’abakagiramo uruhare”.

Yarangije avuga ko kuba aba bacururiza mu kajagari aho bacururiza hazwi ari byiza, ndetse ko bagiye gukaza ingamba mu rwego rwo kubirwanya.

Hejuru ku ifoto:Gasore Hamadi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Biryogo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages