Biruta yabigarutseho mu kiganiro The Long Form yagiranye na Sanny Ntayombya cyagarutse ku rugendo rwe muri politiki n’ubuzima bw’ubuto.
Ni umuntu ugira amahame akomeye ku buryo yanayagendeyeho mu buzima bwe bwose, akanga kwivanga muri politiki. Yatanze urugero rw’uburyo yigeze kwanga kwambara imyenda ya MRND, icyo gihe yakoraga mu bitaro bya Kibungo akirangiza kaminuza.
Ati “Hari i Kibungo. Zari impuzankano zigaragaza MRND na Perezida Habyarimana. Yari amashati y’ibitenge ya MRND. Abakozi bose ba leta basabwe kuyagura hanyuma bakajya bayambara gusa njye ndabyanga.”
Abajijwe impamvu yabyanze yasubije ati “Mbere na mbere ntabwo nkunda ibitenge kandi nta nubwo nakundaga MRND, kandi sinashaga gukora icengezamatwara rya MRND na Perezida Habyarimana. Hanyuma Perefe aza kunyibutsa ko yarebye lisiti y’abaguze ibyo bitenge ntabone izina ryanjye ku rutonde. Ndamubwira nti nta mafaranga mfite, ndi umukozi muto, nta mafaranga yo kugura ibyo bitenge.”
“Arambwira uti uze tugushyire ku rutonde, [imyenda] turayiguha nk’inguzanyo. Ndamubwira nti nubwo ari inguzanyo nzishyura, aratsimbarara, ndamubwira nti nta kibazo, ariko sinagiyeyo.”
Dr. Biruta yavuze ko hashize iminsi Perefe yabonye ko yanze kwambara iyi myenda, maze amubajije impamvu amubwira ko ahora mu bitaro, kandi aba yambaye itabuliya y’abaganga, ku buryo atabona umwanya wo kwambara ayo mashati ya MRND.
Ati “No muri weekend mba ndi mu kazi, urashaka ko nzabyambarira he? Ntabwo mbona umwanya wo kujya kuri stade mu bikorwa bya leta ngo mbe nayambara, mpora ku kazi. Ndabyanga burundu.”

Biruta yavuze ko yagize amahirwe akomeye yo kuba yari umuganga kuko iyo bitaba ibyo, nk’umuntu wari umututsi yari guhura n’ibibazo. Yavuze ko bishoboka ko Perefe yamwubahiye ko ari umuganga gusa, akamureka.
Ati “Ntabwo nkeka ko byari kumera kimwe iyo nza kuba ndi umucamanza cyangwa se undi muntu, ashobora kuba yaravuze ati umuganga ashobora kuzarokora ubuzima bwanjye cyangwa ubw’umwana wanjye, arabibona ko nanze kugura ayo mashati.”
Biruta yavukiye mu Karere ka Rulindo mu 1958, yiga mu Iseminari Nto ya Kabgayi amashuri yisumbuye ayarangije ajya kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda aho yize Ubuvuzi.
Mu myigire ye, yavuze ko atahuye n’ihezwa rikabije ariko ko yagize amahirwe akomeye mu myigire ye. Ati “Nagize amahirwe yo kujya kwiga mu iseminari.”
Muri Mata 1973 nibwo yahuye n’ihezwa rikomeye kuko yirukanywe ku ishuri mu nkubiri yo kwirukana Abatutsi yitwaga “Muyaga”. Ati “Hari muri Mata 1973, nibwira ko hari ku itariki 15. Twarirukanywe tujya mu rugo tumara umwaka turi mu rugo. Ku giti cyanjye, nari mfite gahunda yo guhunga nkajya muri Zaire.”
“Nagombaga kugenda ku itariki 6 Nyakanga ariko tariki ya 5 Nyakanga, habaye Coup d’État ya Habyarimana, imipaka irafungwa, hashyirwaho amasaha yo kugenda, sinashoboraga kuva aho nari ndi ngo njye i Goma.”
Ngo yagumye mu rugo kugera aho mu ijambo rya Habyarimana yavuze ko abantu birukanywe ku mashuri bagomba gusubira kwiga, agira icyizere gike, ababyeyi be bamusaba kuguma mu Rwanda agategereza.
Ati “Naje kwemererwa gusubira ku ishuri, ndasibira kuko nari maze umwaka ntiga. Ariko nagize amahirwe, kuko si buri wese wagize ayo mahirwe nubwo hari ijambo ritanga icyizere ryari ryakozwe na Habyarimana, nagize amahirwe yo gusubira ku ishuri nkomeza kwiga amashuri yanjye yisumbuye.”
Icyo gihe ngo yari afite imyaka 15, gahunda yo guhunga ajya muri Zaire yari yayiganiyeho n’inshuti ye yari mukuru ho imyaka ibiri. Ngo iyo nshuti yari ifite umuryango muri Zaire, ariko hari hashize igihe baganira ku hazaza habo, undi amubwira ko azajya muri Zaire kugira ngo akomeze kwiga.
Ati “Ndamubwira nti ntabwo mfite abavandimwe muri kiriya gihugu…nta pasiporo nagombaga kugenda mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Mbibwira ababyeyi, baramabwira ati wagenda ukagerageza ukareba ko niba byaguhira. Gusa inshuti yanjye yo yagiye iminsi ibiri mbere ya Coup d’etat, yagombaga kuntegerereza i Goma.”

Mu 1978 yarangije amashuri yisumbuye, asaba kujya kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubuvuzi. Muri icyo gihe ngo kwiga ubuvuzi, ntabwo ari ishami ryari rikunzwe ahubwo ryari rimwe mu akomeye, umunyeshuri yigaga imyaka itandatu, umwe urimo ibihembwe bine aho kuba bitatu nk’andi mashami.
Ati “Ryari ishami rikomeye, ridakunzwe, ariko bakundaga gutoranya abahanga barangije muri siyansi. Nanone ngira amahirwe yo gutoranywa nkajya kwiga ubuvuzi, ariko impamvu ni uko ryari ishami rikomeye, ariko mu mpera z’amasomo nubwo twabaga twarize igihe kinini, ntitwahembwaga neza. Abantu bahitagamo kwiga ubukungu cyangwa amategeko kuko yamaraga igihe gito, kandi agatuma abantu bahabwa akazi keza muri leta cyangwa se mu bikorera.”
Yakuze akunda kuba umuganga akiri muto, gusa nta muntu n’umwe yafataga nk’icyitegererezo. Ati “Nahisemo umwuga wamfasha kuba ingirakamaro muri sosiyete kandi nashakaga akazi katuma ntahabwa akazi na leta ahubwo nkabikora ku bwanjye, nigenga, atari impuhwe za leta.”
“Ikindi natekerezaga ko nshobora kujya mu buhunzi, ntabwo nigeze nibagirwa Muyaga yo mu 1973. Numvaga ko ugiye mu buvuzi nk’umuganga, byagufasha kwisanga muri sosiyete ku buryo nafasha umuryango wanjye. Ibyo byose nabirebyeho ngiye guhitamo amasomo yanjye.”
Yagarutse kandi ku buryo yahoraga yiteguye ko igihe icyo aricyo cyose ashobora gufungwa, cyane ko benshi mu bantu b’inshuti ze bafunzwe mu byitso.
Ati “Ntabwo nigeze mfungwa, ariko nahoraga niteguye. Nari narateguye imyenda, amapantalo n’inkweto nahita nambara baje kumfata…batangiriye muri Kigali ariko nari mu cyaro i Rutongo ariko nahoraga numva abantu baza babaririza amakuru yanjye, babaza bati uyu muganga abavura neza, bashakaga impamvu yo kumfungisha. Nagize amahirwe, abaturage bavugaga ko ndi umuganga mwiza, ko mbitaho, ntabwo mbizi niba ariyo mpamvu batamfunze.”
Imyenda yari yarateguye harimo ipantalo y’ikoboyi, ku buryo yumvaga ko azayambara igihe kinini bidasabye kuyimesa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!