00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Birashoboka kwishima utanyweye icyuma - Guverineri Rubingisa

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 26 August 2026 saa 05:42
Yasuwe :

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko urubyiruko rushobora kwishimirira ibindi bikorwa bitandukanye, kuko bishoboka kwishima utanyweye icyuma bishoboka.

Ibi yabigarutseho ku wa 25 Kanama 2026, ubwo yafunguraga Imurikagurisha ry’Intara y’Iburasirazuba riri kubera mu Karere ka Kayonza.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yashimiye bamwe mu bitabiriye imurikagurisha bamurika ibyo bakora, agaragaza ko ari ukugaragaza aho bageze mu ishoramari rihindura imibereho myiza y’abaturage. Yijeje abikorera ko Leta izakomeza kubafasha mu gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo ibyo bakora birusheho kumenyekana.

Guverineri Rubingisa yavuze ko abenshi ko PSF itumira abahanzi bagezweho imbere mu gihugu buri mugoroba bagatanga ibyishimo mu baturage.

Ati “ Buri nimugoroba haba hari umuhanzi udufasha kuryoshya no kudufasha kwishima no mu mwanya wo gutanga ubutumwa. Abenshi mu baba bahari baba ari urubyiruko rero tubaha ubutumwa bwo guhagarika kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge, gahunda yo kutanywa inzoga cyane cyane ku bakiri bato rero birashoboka kwishima rwose nta cyuma kandi twabibonye ko bishoboka.’’

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, Benedata Laurien, yavuze ko bagerageje korohereza abaturage ku buryo ibyo basanzwe bagura hanze babibona ku mafaranga make.

Guverineri Rubingisa yavuze ko abaturage bakwishima batanyweye ibyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages