Ibikorwa byo kubaka bigitangira ntibyakomeje neza kuko abagombaga kubaka iyi gare barimo itsinda ry’abikorera basaga 50 bibumbiye muri Ruhango Vision Company bakomeje kugenda biguru ntege mu gutanga imigabane ku buryo kugeza ubu abamaze kuyitanga ari 11 gusa.
Ibi byatumye amafaranga akenewe kugira ngo imirimo yo kubaka ikomeze agenda aba make.
Ukuriye Ruhango Vision Company, Dr Usengumuremyi Jean Marie Vianney, avuga ko abikorera bagera kuri 11 ari bo bamaze gutanga imisanzu yabo bemeye yo kubaka Gare ya Ruhango.
Ati “Kudatanga imisanzu kwa bamwe muri twe abikorera ni cyo kidindiza imirimo. Mu bikorera 55 twatangiranye iyi gahunda, 11 muri bo ni bo bujuje ibisabwa kugira ngo bitwe abanyamuryango ba RVC koko.’’
Abikorera batangiranye n’uyu mushinga bari biyemeje gushyira imigabane yabo hamwe kugira ngo bubake gare igezweho aho buri wese yasabwe kuba yujuje umugabane we wa miliyoni 13 Frw.
Dr Usengumuremyi yakomeje avuga ko kuva bafatira hamwe iki cyemezo hakiri bamwe mu bikorera batanze umugabane w’ibihumbi 100 Frw gusa, mu gihe 11 ari bo bamaze kuwutanga wose [miliyoni 13 Frw].
Usibye amafaranga ataraboneka, hari n’izindi mbogamizi zishingiye ku mikoro kuko mu nyigo yari yakozwe inzu yari gutwara miliyari 1 na miliyoni 200 Frw ariko kubera kudindira ibiciro by’ibikoresho byamaze kuzamuka bikaba bisaba ko hanazamurwa ingengo y’imari yo kubaka.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, aheruka kubwira abanyamakuru ko imigabane akarere gafite muri iyo nyubako ihwanye na 35%.
Yagize ati “Gare ya Ruhango iri kubakwa n’abo twakwita abantu babiri. Yubakwa n’Akarere gafatanyije na Ruhango Investment Campany igizwe n’abikorera.’’
Yavuze ko nk’Akarere kashatse gufata imigabane mike kandi amaherezo yose bazayegurira abikorera.
Igishushanyombonera cya Gare ya Ruhango kigaragara ko izaba igizwe n’igice cy’aho abagenzi bategera imodoka, inzu y’ubucuruzi y’igorofa n’igice cyagenewe aho abagenzi baruhukira bica isari n’inyota.
Mu makuru IGIHE yamenye ni uko kugeza ubu kubera gutinda kubaka hamaze kuboneka ikindi cyuho cya miliyoni zisatira 300 z’inyongera zizongerwa ku ngengo y’imari yari yagenwe kubera ko ibiciro by’ibikoresho byazamutse.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!