00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bio Usawa igiye kugeza mu Rwanda ibikoresho bikora imiti y’amaso na kanseri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 May 2025 saa 03:29
Yasuwe :

Ikigo cyifashisha ikoranabuhanga mu gukora imiti cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bio Usawa cyitegura gutangiza uruganda rukora imiti mu Rwanda kigiye kuhageza ibikoresho byifashishwa mu gukora imiti (modular bio manufacturing units).

Bikubiye mu masezerano Bio Usawa yagiranye n’ikigo cyitwa Pacific Environmental Technologies, ateganya ko kizakora imbata (design), kigatunganya kandi kikageza mu Rwanda ibyo bikoresho byifashishwa mu gukora imiti.

Itangazo Bio Usawa yashyize hanze ku wa 22 Gicurasi 2025, ntirigaragaza ingano y’amafaranga bazishyura kugira ngo ibikoresho bikorwe kandi bigere mu Rwanda ariko byitezwe ko bizagera mu Rwanda mu mpera za 2025.

Ibi bikoresho bikora imiti (pods) bizafasha gukora imiti ivura indwara y’amaso yitwa ‘diabetic macular edema’, ndetse mu bihe biri imbere biteganyijwe ko hazanakorwa imiti ya kanseri n’iyongera ubushobozi bw’ubudahangarwa bw’umubiri.

Umuyobozi Mukuru wa Bio Usawa, Dr. Menghis Bairu ati “Mu Isi aho imiti igezweho kandi ivura indwara nka kanseri n’izandura idahari cyangwa ngo ibashe kugera ku baturage benshi, ubu buryo bwo gukora imiti buzadufasha gutanga imiti ikenewe byihuse. Turubaka ibirambye kandi duhindura urwego rw’ubuvuzi bushobora kugeza kuri bose, duhereye aha muri Afurika.”

Inganda zikora imiti muri Afurika zatangiye gutekerezwa cyane mu gihe icyorezo cya Covid-19 cyatangiraga kuyogoza Isi, ibihugu bikomeye byiharira inkingo ibya Afurika n’ibindi biri mu nzira y’amajyambere bisigara inyuma.

Mu 2023 uruganda BioNTech rukora inkingo za Covid-19 n’imiti itandukanye rwatangiye kugeza mu Rwanda ibice byarwo bikora inkingo ndetse byateganywaga ko ruzatangira gushyira ku isoko inkingo mu 2025.

Mu miti uruganda ruzakora harimo ivura amaso n'iya kanseri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages