Access to Satellite Tv, ni umushinga wa Guverinoma y’u Bushinwa ibicishije mu kigo cy’Ikoranabuhanga cya StarTimes, ugamije gukwirakwiza televiziyo mu bice byo mu cyaro hirya no hino mu gihugu.
Ibikoresho byatanzwe na StarTimes birimo televiziyo,dekoderi, Antene na za Porojegiteri.
Urubyiruko rurishimira ibi bikoresho byahawe imiryango yabo, kuko bituma babasha kubona inyigisho zibafasha kwirinda kugwa mu ngeso mbi nko kunywa ibiyobyabwenge, ubuzererezi ndetse n’uburaya.
Nyiramahirwe Rebecca, umwe mu rubyiruko ruturuka mu miryango yahawe ibi bikoresho, yavuze ko byamufashije kwirinda ingeso mbi, ahubwo bikazamura imyigire ye.
Yagize ati “Hari ibiganiro kenshi bakunda gucishaho babwira urubyiruko ko bagomba kwirinda ibiyobyabwenge, ko atari byiza. Ibyo turabireba bigatuma natwe tubyirinda”.
Ku ruhande rw’ababyeyi babonye ibi bikoresho, nabo bahamya ko byagize ingaruka nziza ku myitwarire y’abana babo.
Tuyishimire Anita, ni umwe mu babyeyi bahawe dekoderi ya StarTimes, akaba ahamya ko hari icyahindutse mu mico y’abana be ndetse bikaba byarabongereye ubumenyi.
Ati “Ubundi iyo nta televiziyo iri mu rugo abana barazerera bikaba byatuma bajya mu gakungu kabatera kunywa ibiyobyabwenge ariko ubu iyo bavuye ku ishuri baba bari mu rugo bareba televiziyo zitandukanye kuko hari ubumenyi bakuraho mu ikoranabuhanga cyangwa icyo batazi bakakimenya.”
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Bugesera ushinzwe ubukungu, Umwali Angelique agaruka ku kamaro k’iki gikorwa, yavuze ko cyafashije mu myigire y’abanyeshuri ndetse kibaha n’uburyo bwo kwidagadura.
Yagize ati “Ku banyeshuri biga, bwa bumenyi bize mu ishuri iyo barebye amakuru barafunguka ndetse bikuzuza ubwo bahawe mu ishuli. Iyo bije ku bijyanye n’imyidagaduro umubare munini ni urubyiruko rukunda imyidagaduro, ubu aho umuntu yakoraga urugendo agiye kureba umupira wa Manchester na Arsenal uyu munsi aricara iwe akawureba bigakuraho rya rungu”.
Muri uyu mushinga watangiye tariki ya 28 Kamena 2018, hatanzwe dekoderi ibihumbi bitandatu na televiziyo za rutura zigera kuri 900 mu bice bitandukanye by’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO