00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bimwe mu bitangaje byaranze umunsi wa mbere w’Inama ya 11 y’Igihugu y’Umushyikirano

Yanditswe na

Fiacre Igihozo

Kuya 6 December 2013 saa 10:52
Yasuwe :

Mu itangizwa ry’inama y’Umushyikirano ya 11 yo muri uyu mwaka wa 2013, ifite insanganyamatsiko igira iti: “Ubunyarwanda; Inkingi y’Iterambere Rirambye”, ku munsi wa mbere wawo waranzwe n’udushya, ibitangaje, n’ibiteye kwibaza.
1. Urupfu rw’umukambwe Nelson Mandela rwahuriranye n’Umushyikirano
Kimwe mu byahuriranye n’uyu mushyikirano ubaye ku nshuro ya 11 gikomeye ni inkuru ncamugongo y’itabaruka ry’umukambwe Nelson Mandela w’imyaka 95, waharaniye uburenganzira n’uburenganire bw’abantu (…)

Mu itangizwa ry’inama y’Umushyikirano ya 11 yo muri uyu mwaka wa 2013, ifite insanganyamatsiko igira iti: “Ubunyarwanda; Inkingi y’Iterambere Rirambye”, ku munsi wa mbere wawo waranzwe n’udushya, ibitangaje, n’ibiteye kwibaza.

1. Urupfu rw’umukambwe Nelson Mandela rwahuriranye n’Umushyikirano

Kimwe mu byahuriranye n’uyu mushyikirano ubaye ku nshuro ya 11 gikomeye ni inkuru ncamugongo y’itabaruka ry’umukambwe Nelson Mandela w’imyaka 95, waharaniye uburenganzira n’uburenganire bw’abantu nta vangura iryo ariryo ryose. Kuva mu mu ijoro ribanziriza uyu Mushyikirano tariki 05 Ukuboza 2013 mu ma saa mbiri zishyira saa tatu, nibwo “Tata Madiba”, nk’uko abanyafurika y’Epfo bakunze kumwita, yitabye Imana. Mu gutangiza umushyikirano mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda ku I saa yine n’igice z’amasaha yo mu Rwanda (10h30) nyuma y’indirimbo yubahiriza igihugu y’u Rwanda abitabiriye Umushyikirano bose bafashe umunota umwe wo kumwunamira nk’intwari ya Afurika.

Abayobozi bakuru b'igihugu hafatwa umwanya wo kunamira Mandela

2. Kutamenya neza indirimbo kwa bamwe

Hari bamwe mu bitabiriye Umushyikirano bagaragaza kutamenya neza indirimbo yubahiriza igihugu, wasangaga barya iminwa mu kuyiririmba, kimwe n’izindi ndirimbo zo gushyushya abantu ziharirimbiwe.

Bamwe mu bitabiriye Umushyikirano bashyiraho morali

3. Amakwe ahenze asigaye akorwa mu Rwanda yikomwe

Amakwe ahenze, yanenzwe kuba kimwe mu bitera Abanyarwanda kutagira umuco wo kwizigama, kuko ngo usanga hari bamwe bafata inguzanyo nini cyangwa banatwererewe akayabo, ariko ugasanga yose ashiriye mu kwigaragaza hakorwa ubukwe buhenze gusa, ya mafaranga agashirira mu kurya, kunywa n’imitako ihambaye kandi hari ubwo biba bitari ngombwa.

4. Gusobanura ikibazo cya EWSA n’ibiciro byabaye ingorabahizi

EWSA yananiwe gusobanura ikibazo neza kijyanye n’ibiciro by’amashanyarazi bivugwaho kuba byariyongereye, ndetse n’impamvu imwe mu myanzuro y’Umushyikirano w’ubushize itashyizwe mu ngiro kandi byari ngombwa ko bihita byubahirizwa none ubu hakaba aribwo havugwa ibyo gukora inyigo zo gukemura ikibazo cy’ibiciro by’amashanyarazi n’ubukode bwa Mubazi (Compteur/Meter number).

5. Kugorwa n’ururimi rw’Ikinyarwanda kwa bamwe mu bayobozi bakuru:

– Prof Silas Lwakabamba, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, ku isaha ya saa sita na 40 niwe wabanje kugaragaza ingorane y’ururimi rw’Ikinyarwanda, ubwo yahabwaga umwanya ngo asobanure ku kibazo cya EWSA n’ibiciro by’amashanyarazi, maze asubiza mu Cyongereza, nyamara yari abajijwe mu Kinyarwanda.

Prof Silas Lwakabamba minisitiri w'ibikorwa remezo w'u Rwanda


– Ku isaa kumi na 12, Dr Agnes Binagwaho, minisitiri w’ubuzima nawe yabajijwe ku bijyanye n’ubwisungane mu Kwivuza, agiye gusubiza no gusobanura atangira mu Kinyarwanda, ahita akomeza mu Cyongereza, asoza agira ati: “Murakoze” mu Kinyarwanda.

Dr Agnes Binagwaho Minisitiri w'ubuzima w'u Rwanda

6. Inkunga z’amahanga zagereranyijwe n’ikinya giterwa abarwayi b’imbagwa

Perezida Kagame yagereranyije inkunga z’abanyamahanga n’ikinya batera abantu barwaye bagiye kubabaga, ku buryo bababaga bakabakuramo bimwe mu mibiri yabo batabyumva. Iki kigereranyo Perezida yagitanze agaragariza abari bakurikiranye Umushyikirano uburyo iyo abaterankunga batanze amafaranga yabo byanze bikunze baba bagomba kuzakuramo inyungu. Ngo kuko nta waguha amafaranga ye gutyo gusa ku buntu.

7. Ibisingizo n’imihigo by’amagambo gusa byikomwe

Saa saba na 16, umwe mu baturuka muri Diaspora Nyarwanda, witwa Beatrice Ufitingabire, yavuze anenga abantu bafata igihe cyo gushima no gusingiza umukuru w’igihugu ibyo ageraho, ariko bakabikora mu magambo gusa iyo bakoraniye hamwe nyamara mu bikorwa ntibabigaragaze uko bikwiye. Ibyo byanashimangiwe n’umukuru w’igihugu ubwe wavuze ko ubundi ikintu kiba gishimwa cyangwa se cyanakwiye gushimwa, kiba ari imirimo n’ibikorwa byakozwe, bidakwiye kuba umuntu bwite ku giti cye.

8. Kurengera izina ryiza ry’urwego ruri mu nshingano za bamwe

Ku i saa Cyenda na 39 Minisitiri w’Umutekano Musa Fazil Harerimana, yafashe umwanya asobanura ku byari byavuzwe na Beatrice Ufitingabire wari wanenze Polisi y’Igihugu mu kiganiro cya mbere ya saa sita, kuba kitajya gikora inshingano zacyo rimwe na rimwe mu buryo bujyanye n’igihe, maze Minisitiri Fazil nawe avuga asa n’uri kurengera Polisi y’Igihugu nk’urwego ruri mu nshingano ze, agaragaza kimwe mu bibazo byagarajwe n’uburyo cyakemuwemo.

9. Abagera ku bihumbi 10 barakurikirana Umushyikirano kuri Video Conference aho bakoraniye mu gihugu

Urubyiruko rusaga ibihumbi 10 rukoraniye ahantu hatatu mu bice bitandukanye by’igihugu, ruri gukurikirana iyi Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 11, aho runanyuzamo rugahabwa umwanya wo kubaza ibibazo. Bamwe bari kuri Petit Stade i Remera mu mujyi wa Kigali, abandi bari i Ngoma mu Burasirazuba, n’i Huye mu Majyepfo. Ubundi byari bisanzwe bimenyerewe ko abantu bagira uruhare muri iyi nama bakoresheje telefoni bahamagara cyangwa bohereza ubutumwa bugufi, abandi bakifashisha imbuga nkoranyambaga nka Facebook na twitter, ariko noneho umubare munini w’abantu no mu ntara babashije kugira uruhare ako kanya muri iyi nama imbona nkubone hifashishijwe video conference.

10. Gutandukira ingingo ziri kuvugwaho

Umusaza witwa Anatole Kaberuka uyobora Inteko izirikana umuco n’ururimi rw’Ikinyarwanda, yabajije ikibazo kijyanye n’abahabwa Pensiyo barakoreraga mu mahanga, akibaza mu mwanya wari wagenewe imyanzuro y’inama y’Umushyikirano y’umwaka ushize, biba ngombwa ko asobanurirwa ko yatandukiriye ingingo.

Anatole Kaberuka umuyobozi w'inteko izirikana y'umuco n'ururimi by'u Rwanda
Iki kibazo cyabajijwe biciye kuri SMS cyasekeje benshi uburyo amategeko ariho aba atajyanye n'ibikorwa mu kugena ikiruhuko cy'umubyeyi wabyaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages