Ibi ni bimwe mu bimenyetso biranga impushya z’impibano polisi yagaragarije abanyamakuru nyuma yo kwemeza ko iz’inkorano zikomeje kwiyongera.
Permis zisomwa n’utwuma twabugenewe ariko hari iby’ibanze Polisi ibanza kureba mbere yo kuyicisha m kuma kazisoma kimwe n’indangamuntu.
Soma birambuye hano: Abakoresha impushya mpimbano zo gutwara ibinyabiziga bamaze kwiyongera cyane
Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, CIP Emanuel Kabanda, yagaragarije abanyamakuru itandukaniro ryimbitse riri hagati y’izi mpushya zombi.
1. Uburyo ijambo Rwanda riba ryanditswemo
Mu mpushya zose z’umwimerere hagaragaramo ijambo (Rwanda) ishuro nyinshi ku buryo ari rimwe mu bimenyetso byibandwaho iyo polisi ikemanga uuhushya.
2. Umwihariko w’urupapuro ikorwamo
Urupapuro rukorwamo impushya z’umwmerere ruba rufite umwihariko warwo utandukanye n’izindi, ku buryo rudapfa guta ibara ryarwo, uyu mwihariko uhera ku ibara n’uburemere bwarwo, usanga rudapfa gusaza cyangwa se kwizinga nk’izindi mpapuro abatekamutwe bakunze kuzikoramo.
3. Uruhushya rw’indyogo ntiruba rwanditse mu muri mudasobwa za Polisi
Izi mpusha nubwo zijya guza neza n’izakorewe muri NIDA ngo ntabwo ziba zanditse mu mashini (Computer) ya polisi nk’uko buri ruhushya rwose rwasohotse ruba rugaragaramo.
Umupolisi iyo yanditse izina rya nyiri uruhushya mui musasobwa ahita abona ifoto ye arimo amazina ye n’ayababyeyi be ndetse n’indangamuntu ye, mu gihe iyo ntayo yigeze abona mu buryo bwemewe ntaho agaragara .
4. Imibare y’inyiganano iba itandunye cyane
Mu mibare 16 iba ku mpushya z’umwimerere, 13 ibanza muri yo iba isa niy’indangamuntu mu gihe ishyirwa ku mpushya z’impimbano usinga iba idasa, cyane ko iheruka abamamyi badashobora kumenya icyo isobanuye.
Ibindi ku mikorere ya NIDA soma: Ni iki gishobora kugufatisha utunze indangamuntu y’inyiganano?



















TANGA IGITEKEREZO