Iyo nama y’Abaminisitiri yakoze impinduka mu buyobozi (Board) bwa bimwe mu bigo, aho byahinduriwe abayobozi bigahabwa abashya, ndetse ibindi bihabwa abagize inama z’Ubutegetsi.
Bamwe mu bayobozi bahawe imyanya harimo Dr.Louis Butare wagizwe umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi RAB, asimbura Dr.Mbonigaba Jean Jacques.
Claudine Uwera yahawe kuyobora Komisiyo y’igihugu y’Abana (NCC), asimbura Zaina Nyiramatama uherutse kugirwa umuyobozi w’ibiro bya Afurika Yunze Ubumwe muri Tchad.
N’aho Jonathan Gatera yasimbuye Dr.Ufitikirezi Daniel ku mwanya w’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB).
Dr.Ufitikirezi yari yarasimbuye Kantengwa Angelique nyuma y’uko atangiye gukurikiranwa n’inkiko ku byaha byo kunyereza umutungo wa Leta.
Amb. Kayonga George William yahawe Ubuyobozi bukuru bwa NAEB yari amaze iminsi ariho nyuma yo kwemezwa n’Inteko rusange ya Sena muri 2013.
Inama y’Abaminisitiri kandi yasabiye Dr.Habyarimana Jean Baptiste guhagararira u Rwanda i Brazzaville muri Congo, ku rwego rwa Ambasaderi.
Mu myanzuro y’iyi nama y’Abaminisitiri hanagaragaramo abo Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera guhagarika imirimo yabo, nka Twinamatsiko Francis, wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutegetsi n’Imicungire y’Abakozi mu Kigo gishinzwe Guteza imbere Imyuga n’Ubumenyi Ngiro (WDA), wemerewe guhagarika akazi mu gihe kitazwi.
Hari kandi Nzakamwita Christophe, wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Gukurikirana no Kugenzura Amasoko mu Kigo gishinzwe Amasoko ya Leta (RPPA), wemerewe guhagarika akazi mu gihe kitazwi.
Muri iyo nama hanemejwe Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera SIP Mbabazi B. Speciose, wari umucungagereza mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, kwegura ku mirimo ye.



















TANGA IGITEKEREZO