00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bill Gates yunamiye Abatutsi bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 July 2026 saa 04:34
Yasuwe :

Umunyemari Bill Gates uri mu ruzinduko mu Rwanda, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira abarenga ibihumbi 250 bashyinguye muri uru rwibutso bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bill Gates yashyize indabo ku mva zishyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside, mu rwego rwo kubaha icyubahiro no kwifatanya n’Abanyarwanda mu kubungabunga amateka yayo no guha agaciro abayizize.

Nyuma yo gushyira indabo ku mva, Gates yasobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uburyo yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, ingaruka yasize ku Rwanda ndetse n’uburyo igihugu cyongeye kwiyubaka nyuma y’ayo mateka ashaririye.

Yasuye ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, birimo ibyerekana amateka y’urwango n’ivangura byagejeje kuri Jenoside, ubuhamya bw’abayirokotse, igice cyahariwe abana bishwe muri Jenoside n’ibindi.

Itangazo Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rwashyize hanze rigira riti “Twakiriye Bill Gates ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali aho yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi anashyira indabo ku mva zishyinguyemo abazize Jenoside.”

Uru ruzinduko rwamuhaye umwanya wo gusobanukirwa byimbitse ingaruka Jenoside yagize ku gihugu no ku Banyarwanda, ariko anabona intambwe u Rwanda rwateye mu kubaka ubumwe, gusana ibyangijwe no guteza imbere igihugu.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ni rumwe mu nzibutso zikomeye zibumbatiye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Rwo n’izindi nzibutso zirimo urwa Murambi muri Nyamagabe, urwa Bisesero muri Karongi, urwa Nyamata muri Bugesera zashyizwe ku mu Murage w’Isi na UNESCO.

Bill Gates ari mu Rwanda mu ruzinduko rurimo gusura ibikorwa bitandukanye by’ubuzima n’ikoranabuhanga. Yasuye uruganda rwa TKMD rukora inshinge mu Karere ka Rwamagana, Ikigo Nderabuzima cya Mwulire ndetse n’abajyanama b’ubuzima, agamije kureba uko u Rwanda rwateje imbere ubuvuzi bw’ibanze n’inganda zikora ibikoresho by’ubuvuzi.

Bill Gates yunamiye Abatutsi bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Bill Gates yasuye Urwibutso Jenoside rwa Kigali
Bill Gates yashenguwe n'abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Ubwo Bill Gates yari ageze ku gice kirimo amafoto ya bamwe mu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Bill Gates yasuye ibice bitandukanye by'Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages