Ni igikorwa cyabaye ku wa 22 Gicurasi 2026, mu Murenge wa Kanzenze, Akarere ka Rubavu.
Uru rwibutso rushyinguyemo imibiri 9.041 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe mu 1994 bari batuye mu zahoze ari komini Mutura na Rwerere.
Abakozi ba Access to Finance Rwanda basobanuriwe uburyo Abatutsi bari batuye muri Komini Mutura na Rwerere batangiye kwicwa mbere yo mu 1994 bashinjwa kuba ibyitso by’Inkotanyi.
Visi Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rubavu,Nzitonda Olivier, yavuze ko mu ijoro ryo ku wa 5 Gashyantare 1991, mu Kigo cya gisirikare cya Bigogwe, abasirikare bo mu ngabo zatsinzwe, baraye barasa, maze babeshya abaturage ko ari ingabo z’Inkotanyi zabateye bituma umunsi wakurikiyeho Abatutsi benshi bafungwa abandi baricwa.
Ati “Abantu benshi barabafunze, abandi barabica babaziza ko ari ibyitso by’Inkotanyi, bagize uruhare mu gutera icyo kigo cya gisirikare.”
Yakomeje avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe ubukana mu Bigogwe, kubera ko hari hatuye abayobozi benshi bagize uruhare rukomeye mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Yatanze urugero rw’ibyo Jean Bosco Barayagwiza wabarizwaga muri Komite Nyobozi ya CDR, yavuze mu 1993, mu nama itegura Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komini ya Mutura.
Ati “Yabwiye abaturage ko bakwiye kwica Abatutsi bakabamaraho ku buryo umwana w’Umuhutu uzavuka azajya yibaza ngo Abatutsi bavugwa mu mateka basaga gute?”
Yasobanuriye abakozi ba AFR ko Ndabarinze Faustin wari Burugumesitiri wa Komine Mutura yakuwe ku mwanya we mu 1992 kubera ko atarashyigikiye itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, agasimbuzwa Bakiye Jean Berchmans.
Abandi bayobozi yavuze barimo Col Dr. Laurent Baransaritse wari Umuyobozi w’Ibitaro bya Kanombe wahoraga akora inama zo gukangurira Abahutu kwica Abatutsi.
Hagaragajwe uburyo Lieutenant Colonel Anatole Nsengiyumva wayoboraga Ingabo muri Perefegitura ya Gisenyi na Lt Colonel Alphonse Nzungize wari Umuyobozi w’Ikigo cya gisirikare cya Bigogwe bagize uruhare mu gutoza Interahamwe kwica Abatutsi ndetse no kubaha intwaro nyinshi zirimo imbunda.
Ati “Muri Mutura na Rwerere ni ho hatanzwe imbunda nyinshi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi zagize uruhare rukomeye kubera ko abahasize ubuzima ni benshi kandi abenshi baciwe no mu nsengero.”
Nzitonda yavuze ko nubwo mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Bigogwe haruhukiye imibiri y’abarenga gato 9.000 ariko Abatutsi bishwe barenze kure iyo mibare ariko hari imibiri myinshi itaraboneka kugeza n’ubu ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Umuyobozi Mukuru wa Access to Finance Rwanda, Jean Bosco Iyacu, yavuze ko buri mwaka bategura igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi basura inzibutso zitandukanye mu rwego rwo gukomeza gusobanukirwa amateka yayo mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse no kwifatanya n’Abayirokotse. .
Ati “Bidufasha gusobanukirwa ukuri ku mateka ya Jenoside tukabasha kurwanya abagoreka amateka yayo ndetse n’abashaka guhembera ingengabitekerezo yayo haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo .”
Yagaragaje ko nyuma yo kumva inzira igoye Abatutsi bo mu Bigogwe banyuzemo, byongeye kubibutsa ko bakwiriye gukomeza gusigasira ubumwe n’ubwiyunge Abanyarwanda bamaze kugeraho.
Yavuze ko bateguye igikorwa cyo kugabira inka imiryango ine yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bigogwe mu rwego rwo kwifatanya na bo no kubafasha kwiteza imbere.
Ati “Twifuje kubagabira inka nk’ikimenyetso cy’urukundo tubakunda, tubereka ko abakozi ba AFR tubazirikana. Inka twabahaye tuzi neza ko ari isoko y’ubukungu mu muco wacu cyane cyane hano mu Murenge wa Kanzenze no mu Karere ka Rubavu muri rusange.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yashimye Access to Finance Rwanda yakoze igikorwa cyo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko ari umusanzu ukomeye mu kubaka igihugu kuko bifasha kubomora ibikomere basigiwe na yo no gukomeza urugendo rwo kwiyubaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!