00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bernard Makuza yitabiriye inama yo gushakira amahoro u Burundi na Centrafrique

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 7 December 2016 saa 05:43
Yasuwe :

Perezida wa Sena y’u Rwanda Bernard Makuza yitabiriye inama yahuje abaperezida b’Inteko zishinga amategeko z’ibihugu 12 bigize Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari, ICGLR, inama y’iminsi ibiri iri kubera i Khartoum muri Sudani.

Iyi nama y’iri huriro rizwi nka PF-ICGLR (Parliamentary Forum of the International Conference on the Great Lakes Region) nyatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 6 ikazageza ku 8 Ukuboza 2016, igamije “kuganira ku mutekano uri mu Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Repubulika ya Centrafrique na Sudani y’Epfo.’’

Muri ibi bihugu, mu Burundi hari ikibazo cya Politiki guhera mu 2015, byafashe indi ntera ubwo Perezida uriho Pierre Nkurunziza yatangazaga ko agiye kwiyamamariza manda ya gatatu ndetse akaza no gutorwa, ariko bamwe bakavuga ko bitemerwe n’Itegeko Nshinga.

Muri Sudani y’Epfo nk’igihugu cyabonye ubwigenge mu 2011, iracyafite ibibazo bikomeye by’umutekano ahanini bishingiye ku kurwanira ubutegetsi, mu gihe muri RDC batorohewe n’imitwe yitwaje intwaro yibasiye igice cy’Iburasirazuba.

Iyi nama irakurikira iya Komisiyo Nshingwabikorwa y’iri huriro yabereye i Kigali muri Nyakanga 2016. Abayitabiriye bibanze ku bikorwa bigamije kugarura amahoro n’umutekano mu karere, harebwa ku bihugu birimo u Burundi, RDC, Centrafrique na Sudani y’Epfo, basaba ko hafatwa imyanzuro ikomeye yakemura burundu ikibazo cy’umutekano muke mu biyaga bigari.

Icyo gihe umuyobozi w’iyo komisiyo ya FP-ICGLR akaba na Perezida w’Inteko Ishinga amategeko ya Angola, Pedro Sebastião yagize ati “Hari umutekano muke mu bihugu bitandukanye tugomba gusuzuma neza. Uramutse udafashe ingamba kuri ibi bibazo bishobora gukwira ibihugu bigize karere byose.’’

Yanavuze ko umutekano muke n’ubugizi bwa nabi ari imbogamizi ikomeye nubwo hari gahunda zinyuranye zogushakisha ibisubizo ku bibazo bya politiki mu karere. Imyanzuro yafatiwe i Kigali ni yo igomba kugezwa kuri iyi nteko ya 7 ya FP-ICGLR iri kubera i Khartoum.

FP-ICGLR yashinzwe nyuma y’uko mu Ukuboza 2006 abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu karere basinye amasezerano y’amahoro, umutekano n’iterambere mu Ukuboza 2006. Abo bayobozi baganira ku buryo bwo gukemura amakimbirane bakagira n’uruhare mu gufasha za guverinoma kwirinda amakimbirane no mu kuyakemura.

Iri huriro ry’abagize Inteko Ishinga amategeko rigizwe n’ibihugu birimo Angola, Burundi, Repubulika ya Centrafrique, RDC, Congo Brazzaville, Kenya, Uganda, u Rwanda, Sudani, Sudani y’Epfo, Tanzania na Zambia.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages