Yabigarutseho ubwo yaganiraga n’abanyeshuri bo muri GS Sainte Famille yizeho amashuri abanza, kuri uyu wa 19 Werurwe 2025, ubwo Minisiteri y’Uburezi yatangizaga ubukangurambaga bwiswe ‘Nawe wagera kure’ bugamije gushishikariza abana kwitabira ishuri no gukorera ku ntego.
Muri ubwo bukangurambaga hatumirwa abantu bagize ibyo bageraho, bakaganira n’abanyeshuri hagamijwe kububakamo icyizere no kubaha impanuro.
Makuza Bernard ni we waganirije abo muri Sainte Famille mu Mujyi wa Kigali cyane ko ari ryo shuri yizemo amashuri abanza.
Yabasangije ubuzima yanyuzemo ubwo yigaga mu mashuri abanza, ayisumbuye, kaminuza ndetse n’imirimo yagiye akora nyuma yo kurangiza amashuri.
Yahishuye ko ubwo yari agiye gusoza icyiciro cy’amashuri yisumbuye, yatsinze ikizamini cya Leta ndetse akaba uwa munani ku rwego rw’igihugu ariko akimwa ikigo cyo mu mashuri yisumbuye.
Ati “Icyo gihe uko byari bimeze abantu batsindaga bahabwaga ikigo, njyewe rero sinagihawe numva binteye ikibazo. Hari umubikira wakoraga mu kigo gishinzwe uburezi wari uziranye n’ababyeyi banjye, arababwira ngo umwana wanyu yari yagize amanota ya munani mu gihugu hose. Abasaba kujya kwa minisitiri bakamusaba akagira aho yanshyira.”
Yakomeje ati “Umubyeyi wanjye yaragiye ajya kwa Minisitiri w’Uburezi aranakirwa ariko uwari uriho yaramubwiye ngo genda uzongere ube Minisitiri w’Uburezi uzamuhe ishuri. Mu by’ukuri yari amucyuriye kuko yari yarigeze kuba Minisitiri w’Uburezi mu 1968.”
Yemeje ko ari kimwe mu bintu byamuciye intege ku buryo yari agiye kuva mu ishuri ariko akabihatirwa n’ababyeyi bigatuma yongera gusibira mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.
Ati “Icyo gihe nacitse intege nibaza uko ngiye gusibira numva ntagiye guta icyanga cyo gukomeza ariko nta mahitamo nari mfite, narasibiye mu mwaka wa gatandatu hano. Ariko uwo mwaka warandemereye kuko nari mbihiwe nibaza ukuntu ntagiye mu ishuri gusa ngira abantera akanyabugabo.”
Yavuze ko nyuma yo gusibira umwaka wakurikiyeho yakoze ikizamini cya leta ndetse n’icyo kujya mu iseminari byose akabitsinda ariko we agahitamo kwiga mu iseminari.
Ati “Umwaka ugiye kurangira w’amashuri, nahisemo gukora ikizamini cyo mu isemenari ndetse n’igihe cyo gukora ikizamini cyo muri leta nsa nk’aho nanze kujya kugikora ariko baranyinginga ndetse bashyiraho n’itegeko.”
Yongeyeho ati “Ndatsinda banyohereza muri Sainte André ariko ntsinda n’ikizamini cyo mu iseminari. Ababyeyi bansabye kujya muri Sainte André kuko hari hafi, ndabahakanira ndavuga nti ’ikigo banyimye mbere nibagihe abandi, njyewe ndajya mu iseminari.’”
Yavuze ko kwiga mu iseminari yari atangiye urugendo rwo kuba umupadiri nubwo yaje gukomereza mu bindi.
Ati “Kwiga mu iseminari, ubwo nari ntangiye inzira yo kuba umupadiri ariko umuhamagaro uza kujyana ahandi kandi byose ni u Rwanda, ni ugukorera Abanyarwanda ngira ngo nta kibazo kirimo.”
Yagaragaje ko ishuri arifata nk’urufunguzo rw’ubuzima kuko rifasha umuntu kugira icyo yimarira ndetse n’icyo azamarira igihugu.
Ati “Ishuri ndifata nk’urugendo kandi nkarifata nk’urufunguzo, urafungura ukinjira ahantu. Ni urufunguzo rwo mu buzima bwo gushobora kugira icyo wimarira, ugire icyo umarira umuryango wawe ndetse byanashoboka ukaba wagira icyo umarira igihugu cyawe.”
Yongeyeho ko “Amashuri abanza muri urwo rugendo rw’ubuzima rwo kubasha kugira ubumenyi bwakugirira akamaro, ni intangiriro, ni inkingi kuko utabashije gutangirira ha handi ngo umenye kubara, gusoma, wige indimi n’ibindi Isi iragusiga. U Rwanda ruragusiga, kuko u Rwanda tugezemo ubu ni urugendana n’intumbero Isi ifite ari nayo mpamvu hagiyeho izi gahunda zigamije ko umwana wese agera mu ishuri.”
Yasabye abo banyeshuri gukomeza kwiyemeza no kugira intumbero bagendero kuko bizabafasha mu kugena ahazaza habo batitaye ku bibaca intege.
Ati “Icya ngombwa ni ukwirinda kwitera ingorane ubwawe, n’ingorane zaba ziturutse ahandi hakagira uburyo wazihanganira kubera intumbero ufite.”
Yabasabye gufata inshingano, kwiga cyane no kugira uruhare mu kugena ahazaza habo ndetse anabasaba gufashanya kurushaho.
Makuza yabaye Perezida wa Sena kuva ku wa 14 Ukwakira 2014 kugeza ku wa 17 Ukwakira 2019, mbere y’aho yabaye Minisitiri w’Intebe, kuva ku wa 8 Werurwe 2000 kugeza ku wa 6 Ukwakira 2011.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, Dr. Nelson Mbarushimana, yavuze ko ubwo bukangurambaga bwitezweho umusanzu ukomeye wo gukundisha abanyeshuri kwiga no gukorera ku ntego.
Yavuze ko buzamara icyumweru kimwe kandi buzajya bukorwa buri mwaka.












Amafoto:Nzayisingiza Fidele
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!