00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Benshi mu rubyiruko rw’Abayisilamu rwifuza gushyingirwa bafite imyaka 18

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 9 May 2013 saa 08:00
Yasuwe :

Urubyiruko rw’abayisilamu mu Mujyi wa Kigali ruravuga ko rwishimira umushinga w’itegeko ryemerera abakobwa gushyingirwa bafite imyaka 18 y’amavuko, kuko rizabafasha kureka ubusambanyi.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda irasuzma umushinga wo guhindura itegeko ryemereraga gushaka ku myaka 21 hagatorwa iryemerera gushaka ku myaka 18. Ku rundi ruhande idini ya Islam yo yemerera abakobwa gushyingirwa igihe cyose umukobwa yatangiye mu mihango.
Urubyiruko rw’abayisilamu bavuga ko uwo mushinga (…)

Urubyiruko rw’abayisilamu mu Mujyi wa Kigali ruravuga ko rwishimira umushinga w’itegeko ryemerera abakobwa gushyingirwa bafite imyaka 18 y’amavuko, kuko rizabafasha kureka ubusambanyi.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda irasuzma umushinga wo guhindura itegeko ryemereraga gushaka ku myaka 21 hagatorwa iryemerera gushaka ku myaka 18. Ku rundi ruhande idini ya Islam yo yemerera abakobwa gushyingirwa igihe cyose umukobwa yatangiye mu mihango.

Urubyiruko rw’abayisilamu bavuga ko uwo mushinga w’itegeko uzabafasha kujya babana byemewe n’amategeko, abandi bakavuga ko bizanagabanya ikibazo cy’inda z’indaro.

Shadia utuye mu murenge wa Biryogo yatangarije IGIHE ko iri tegeko ryari ryaratinze kuko n’ubwo hari iryabuzaga gushyingirwa ku badafite imyaka 21 ko bitabuzaga ababyifuza kubikora.

Nasra utuye mu murenge wa Biryogo Umudugudu wa Gabiro avuga ko iri tegeko rigiye gushyirwaho rizafasha abikundaniraga ku rushinga neza mu gihe bashaka.
Yongeyeho ko hari igihe umukobwa yikundaniraga n’umuhungu ndetse bifuza kurushinga ugasanga itegeko ni ryo ribibabujije, maze nyuma ugasanga wa muhungu yateye inda wa mukobwa batabana ndetse bigasaba umuhungu guhunga ngo atazafungwa .

Ramazani mu murenge wa Rwezamenyo we yavuze ko rizabafasha cyane kurwanya inda z’indaro, kuko kenshi iyo umuhungu yateraga inda umukobwa ufite imyaka iri hasi ya 20, yahitaga ahunga cyangwa we n’umukobwa bakiga uko bakuramo iyo nda aho kugira ngo umusore afungwe.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages