00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bemeriki wari Umunyamakuru wa RTLM yasobanuye uko babibye urwango mu Banyarwanda

Yanditswe na

Philbert Girinema

Kuya 9 April 2015 saa 12:55
Yasuwe :

Uwari Umunyamakuru wa RTLM ufungiye ibyaha bya Jenoside yasobanuye uburyo itangazamakuru ryagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yaba mu kubiba amacakubiri ashingiye ku moko mu Banyarwanda no kuranga aho Abatutsi bari kugira ngo bicwe.

Byemezwa na Bemereki Valeria, wari umunyamakuru wa Radio RTLM, Radiyo yari ku isonga mu kubiba urwango rushingiye ku moko mu Banyarwanda.

Yicuza ubwe ku giti cye kuba yaragize uruhare muri Jenoside yahitanye Abatutsi barenga Miliyoni mu minsi 100 gusa.

Yemeza ko itangazamakuru ryari ku isonga mu kubiba amacakubiri

Valeria mu buhamya yatangiye muri Gereza ya Nyarugenge izwi nka 1930, imbere y’abandi bagororwa yavuze ko hategurwa Jenoside, nta mahame y’itangazamakuru abanyamakuru bakurikizaga.

Ati "Icyo gihe nta mahame y’itangazamakuru twakurikizaga, twagenderaga ku bitekerezo by’abanyapolitiki batubwiraga ko tugomba gukora ibishoboka byose tukicyiza abo bitaga abanzi.’’

Ashimangira neza ko aka kazi yagakurikizaga muri ubwo buryo, ati "Na radiyo rero ni uko nayikozeho, nanjye ni icyo nakoraga.’’

Ngo muri Jenoside barangaga aho Abatutsi bihishe

Ati "Mu gihe cya Jenoside, ni bwo twakajije umurego cyane, kuko ni twe twarangaga aho abasirikare ba FPR (ariko tutitaga abasirikare icyo gihe, twabitaga inyenzi) bari ndetse tukabashyira hamwe n’abatutsi bari mu gihugu icyo gihe. Abo bose twabitaga inyenzi tukajya turanga ahantu baherereye (ubwihisho bwabo aho buri n’ibindi byose)."

Aho baranze, abaho bahitaga bicwa

Aya makuru twagiye tuyahabwa n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi, Interahamwe n’abasirikare bahitaga bahagaba igitero abo bahasanze bose ntabwo batoranyaga, bahitaga babica.

Kuba Valeria Bemeriki yemera ko yakoresheje umurongo wa RTLM yakoreraga mu kubiba urwango mu Banyarwanda, rwanakurikiwe na Jenoside, ibi abishingiraho avuga ko nta muntu n’umwe ukwiriye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Valeria anenga BBC

Yanenze igitangazamakuru BBC giherutse gushyira ahagaragara Filimi mbarankuru yiswe Rwanda’s Untold Story, aho yavuze ko iki gitangazamakuru cyirengagije ukuri ku byabaye mu Rwanda mu mwaka wa 1994, aho Abatutsi barenga Miliyoni imwe bitabye Imana.

Ati "Ndanenga BBC muri ya Filimi yayo mbona ntaho itaniye na RTLM kuko na yo mbona ifite umurongo wo gutanya abanyarwanda….Uruhare rwanjye ndarwemera kandi ndicuza nkarusabira imbabazi.’’

Dr Leon Mugesera wari Umuyobozi wa MRND muri Perefegitura ya Gisenyi we ugikurikiranwa mu Nkiko ku byaha bya Jenoside
Kizito Mihigo mu bagororwa bari bakurikiye ubuhamya bwa Bemeriki n’izindi nyigisho barimo
Bemeriki asobanura uruhare rwe na RTLM muri Jenoside yakorewe Abatutsi

@PGirinema


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages