00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BDO East Africa (Rwanda) Ltd yizihije imyaka 10 imaze ikorera mu Rwanda

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 8 July 2025 saa 07:20
Yasuwe :

Ikigo mpuzamahanga gitanga inama mu by’ubukungu n’ubugenzuzi bw’imari, BDO Est Africa (Rwanda) Ltd, kirishimira imyaka 10 kimaze gifasha Abanyarwanda mu bijyanye no kugenzura imari ndetse no gutanga inama mu bijyanye n’ubukungu, aho kimaze gufasha abarenga 800.

Muri iyo myaka, iki kigo cyabashije kwinjiza arenga miliyoni 16$ muri ayo agera kuri 4$ yavuye mu gutanga serivisi zacyo mu mahanga, nk’uko Umuyobozi Mukuru wa BDO East Africa (Rwanda) Ltd, Habineza Emmanuel, yabitangaje mu birori byo kwizihiza iyi myaka byabaye kuri uyu wa 7 Nyakanga 2025.

Yagize ati “Twatangiye dufite abakozi bacye cyane, gusa ubu mbaze abamaze gukora hano bose barenga 500. Twinjije kandi amafaranga menshi arimo hafi miliyoni 4$ yavuye mu gucuruza serivisi zacu mu mahanga."

Umuyobozi Mukuru wa BDO East Africa (Rwanda) Ltd muri Afurika y’Iburasirazuba, Sandeep Khapre, yavuze ko ubwo batangiraga ibikorwa byabo mu Rwanda, hari ikibazo cyo kubona abagenzuzi b’imari b’umwuga kandi bifuzaga gukoresha abaturarwanda aho kugira ngo bajye kuzana abanyamahanga.

Yakomeje avuga ko icyo gihe ari bwo bafashe umwanzuro wo guhugura abagenzuzi b’imari mu Rwanda kugira ngo bazabone n’abo bakoresha.

Yagize ati "Twatangiye mu Rwanda ibigo byinshi bikoresha abanyamahanga muri izo serivisi, nibwo twafashe umwanzuro turavuga tuti ’tuzakoresha Abanyarwanda, tubahugure, ndetse abe ari nabo bayobora iki kigo’, ni gutyo twabonye ba Emmanuel n’abandi bafatanyije kuyobora."

Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri BDO Global, Trond Morten, yavuze ko intego yabo ari gufasha Afurika kugera kure mu bijyanye n’imari n’ubukungu, ndetse no gufasha abikorera n’ibigo bya leta kugera ku ntego zabo.

Yagize ati "Dufite abakiliya barenga miliyoni ku Isi yose, gusa icyo twe dushyira imbere ni ukubafasha kugera ku ntego zabo, tubereka ni gute bazigeraho? Ni gute batera imbere? Ni gute bagira ubuyobozi bwiza mu bikorwa byabo?”

Umuyobozi Mukuru wa Mahwi Grain Millers, Jean Claude Uwizeyemungu, umaze imyaka umunani akorana na BDO East Africa (Rwanda) Ltd, yavuze ko kuva batangira gukorana yababereye umujyanama mwiza, kuko yabafashije no kugera ku isoko ry’imari n’imigabane.

Yagize ati “Vuba aha twakoze igikorwa cy’indashyikirwa cyo gushyira ikigo cyacu mu bigo by’imari n’imigabane kandi tubikesha BDO, kuko ni urugendo rukomeye badufashije kugira ngo tubashe kubona imari ihagije ituma tugera ku cyerekezo cyacu.”

BDO East Africa (Rwanda) Ltd yatangiye ibikorwa byayo mu TRwanda mu 2015 itangiranye abakozi batatu, gusa kuri ubu ifite abakozi barenga 100 bahoraho, batanga serivisi zo kugenzura imari, ubujyanama mu bijyanye n’ubukungu, iterambere, imisoro, ikoranabuhanga ndetse n’ingorane mu bucuruzi.

Umuyobozi Mukuru wa BDO East Africa (Rwanda) Ltd, Habineza Emmanuel, yavuze ko bamaze gutera intambwe ishimishije
Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri BDO Global, Trond Morten, yavuze ko intego yabo ari gufasha Afurika kugera kure mu bijyanye n’imari n’ubukungu
BDO East Africa (Rwanda) Ltd yinjije arenga miliyoni 4$ yaturutse mu gucuruza serivisi zayo mu mahanga
BDO East Africa (Rwanda) Ltd yatangiranye abakozi batatu, ubu ifite abarenga 100
BDO Global ikorera mu bihugu birenga 166 hirya no hino ku Isi
BDO East Africa (Rwanda) Ltd yizihije isabukuru y'imyaka 10 imaze ikorera mu Rwanda

Amafoto: Kwizera Herve


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages