Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rulindo bibumbiye mu matsinda yo guzigama no kugurizanya bemeza ko nyuma yo kwigishwa akamaro ko kuzigama bamaze gutera intambwe ishimishije bivana mu bukene.
Mu gihe hasozwaga icyumweru cyahariwe kuzigama kuri uyu wa Gatanu, umuturage wo mu kagali ka Gagahororo umurenge wa Buyoga ho mu karere ka Rulindo, Nkundimana Ignace yabwiye IGIHE ko mbere atari azi akamaro ko kuzigama ku buryo yapfushaga ubusa na duke afite.
Nkundimana yasobanuye ko nyuma yo guhugurwa yamenye ko n’amafaranga make ashobora kuyazigama akavamo ikintu gifatika kuko yahise atangirira ku mafaranga 400 mu cyumweru ku buryo nyuma y’umwaka yabashije kugura ihene, uwa kabiri yizigama 800 buri cyumweru agura inka ku buryo ubu yubatse inzu, akaba anafite butiki.
Nk’uko Nkundimana abivuga kuzigama ntibisaba kuba ufite byinshi ahubwo bisaba ngo kwigomwa.
Agira ati “Kuzigama ni ukwigomwa, ugomba kuvuga uti ko nari ndangije gukora ibyo nari nkeneye ayandi mafaranga nsigaje nayazigamye. Cyangwa se ukavuga uti uwarya duke ayandi nkayazigama”.
Uwitwa na Nyiragwaneza Solange we wo mu karere ka Rulindo, umurenge wa Masoro mu kagali ka Kabuga ahamya ko we atarajya kwizigama yari hasi cyane kandi afunze mu mutwe kuko yabonaga amafaranga akayapfusha ubusa.
Emeliana avuga ko nyuma yo kwigishwa akibumbira mu matsinda na bagenzi be yatangiye yizigama amafaranga ijana nyuma agera kuri 400 none ubu ngo yageze kuri 800. Icyamufashije gutera imbere ni uko amaze kwizigama yakoze ubucuruzi buciriritse inyungu yabonaga nayo akayizigama bityo bityo ku buryo amaze gutera imbere.
Abisobanura agira ati “Mu myaka ine maze ubu ndyama kuri matora, nigurira mitiweli, nubatse inzu kandi no kuri conti mfiteho amafaranga ibihumbi ijana. Nabwira abatazi akamaro ko kuzigama ko niba yakoreye amafaranga 500 yarya 300 andi asigaye akayazigama kuko ageraho akagwira akazamugirira akamaro.
Umuyobozi mukuru wungirije mu kigo AFR (Acces to Finance Rwanda) Jean Bosco Iyacu avuga ko bigisha abaturage akamaro ko kuzigama bibumbira mu matsinda no gukorana n’ibigo by’imari n’amabanki kugira ngo biteze imbere.
Icyakora umubare munini w’abanyarwanda nturamenya akamaro ko kuzigamo kuko kwizigama bigeze ku gipimo cya 15% ugereranije n’ubukungu bw’igihugu.
Uyu mubare uri hasi ngo uterwa n’uko benshi nta muco wo kwizigamira bagira aho baba bitwaza ko nta bushobozi bafite kandi amafaranga ayariyo yose kuva ku ijana yabitswa.
Ibi kandi byigeze gukomozwaho na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete mbere y’umunsi wo gutangiza icyumweru cyo kuzigama aho yerekanye ko nta wari ukwiye kugira urwitwazo rwo kutabona amafaranga yo kuzigama.
Yagira ati “Yaba umukire yaba umekene hari igihe twisanga mu kabari…harya ayo mafaranga uyafashe uti nzajya mpura na bagenzi banjye ariko mfatemo kimwe cya kabiri uko yaba angana kose nyabike...ntiyagira akamaro karenze kunywa byeri”.
Hagamijwe kwinjiza mu Banyarwanda umuco wo kuzigama ngo hazigwa uburyo abanyeshuri bajya babyigishwa.
Jean Bosco Iyacu abisobanura agira ati “Mu kwigisha abantu uwo muco ku bufatanye na REB hazashyirwaho amasomo ajyanye no kwizigama no gucunga imari haba mu mashuri abanza n’ay’isumbuye.
kuva tariki ya 25 kugeza kuya 31 Ukwacyira habaye ubukangurambaga hirya no hino mu gihugu bwo gushishikariza abantu akamaro ko kuzigama, ku nsanganyamatsiko igira iti “Izigamire uyu munsi ugire ejo heza”.
Umunsi mpuzamahanga wo kuzigama watangiye kwizihizwa mu Rwanda mu mwaka wa 2009 n’ubwo washyizweho na Loni mu mwaka w’1924.
Muri uwo mwaka wa 2009 urwanda rwafashe ingamba zo kuzamura igipimo cy’ubwizigamire kikagera kuri 20% by’umusaruro w’imbere mu gihugu. Kugirango bigerweho hashyizweho ibigo by’imari iciriritse kandi byegerezwa abaturage, uburyo bwo kubitsa ukoresheje telephone n’izindi serivisi zegereye abaturage kandi ziborohereza.


















TANGA IGITEKEREZO