Biruta yabitangaje kuri uyu wa Kane ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, ikiganiro ku bibazo bimaze iminsi hagati y’u Rwanda na Congo.
Ubwo yahuraga n’urubyiruko i Kinshasa ku Cyumweru tariki 4 Ukuboza 2022, Perezida Tshisekedi yavuze ko aho bigeze, igihugu cye gishobora kwifatanya n’abashaka gukutaho ubutegetsi mu Rwanda, kugira ngo Congo ibone amahoro.
Icyo gihe yagize ati "Abanyarwanda ni abavandimwe bacu, ahubwo bakeneye ubufasha bwacu kuko baraboshywe, bakeneye ubufasha bwacu ngo tubabohore […] ni abavandimwe bakeneye ko dushyira hamwe tukabakiza abayobozi babasubiza inyuma."
Abadepite bagarutse kuri aya magambo asa nk’ubushotoranyi n’icyo u Rwanda ruteganya gukora mu gihe ibyo Tshisekedi yavuze byaba bishyizwe mu bikorwa.
Minisitiri Biruta, yavuze ko ibyo Tshisekedi yavuze bishimangira ibyo u Rwanda rumaze iminsi rwerekana, by’uko ubuyobozi bwa Congo bushaka guhungabanya umutekano warwo rwifashishije imitwe yitwaje intwaro nka FDLR.
Ati "Ibyo byose bikwereka gahunda, ni no kwemeza ya mikoranire ya FARDC na FDLR. Ubwo biriho kandi bifite icyo bigamije, usibye ko batazabigeraho."
Yakomeje agira ati "Buriya avuga biriya yemeje imikoranire ya Guverinoma ye n’imitwe yitwaje intwaro igizwe n’Abanyarwanda irimo FDLR. Sinzi ikindi kimenyetso amahanga akeneye ngo abashe kubwira Guverinoma ya RDC ibyo ikwiriye gukora."
Minisitiri Biruta yavuze ko u Rwanda rwiteguye igihe cyose rwashozwaho intambara, kandi ko uko Congo izaza ariko izakirwa.
Ati "Kuvuga ko bagiye kwihorera, ibyo bavuze byo hashize iminsi bavuga ko bagiye kuza bakagera i Kigali, bakagira bate, ibyo tuzabireba. Ubwo nibaza bazakirwa uko bazaba baje."
U Rwanda na Congo bimaze iminsi birebana ay’ingwe, nyuma y’aho umutwe wa M23 wuburiye imirwano n’ingabo za Congo guhera mu mpera za 2021.
Congo ishinja u Rwanda gufasha M23 irwana isaba ko uburenganzira bw’abavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bw’icyo gihugu bwubahiriza, mu gihe u Rwanda rwo rushinja Congo gufasha no gukorana n’umutwe wa FDLR uri mu ifatwa nk’iterabwoba ku rwego mpuzamahanga.












Amafoto: Yuhi Augustin
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!