Ahagana saa Moya za mu gitondo, aba mbere mu bakozi ba Loni n’imiryango yabo bari bari kwakirwa ku mupaka, bakuzurizwa imyirondoro hasuzumwa niba koko ari abakozi ba Loni, nyuma bakurira imodoka zibageza kuri Kigali Pele Stadium.
Benshi muri aba bakozi, bambukiye ku mupaka wa Grande barrière mu Karere ka Rubavu.
Icyiciro cya mbere kigizwe n’abantu 660 biganjemo abagore n’abana ni cyo cyabanje kwakirirwa kuri stade.
Kugeza ubu u Rwanda rumaze kwakira abakozi b’Umuryango w’Abibumbye n’imiryango yabo barenga 1800. Benshi muri bo bacumbikiwe muri hoteli zitandukanye zo hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.
Umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni mu Rwanda, Ozonnia Ojielo, yashimye uko aba bakozi bakiriwe neza mu Rwanda, ibishimangirwa n’uko abayobozi bose mu nzego nkuru z’igihugu bari bari kuri Kigali Pelé Stadium kugira ngo iyi gahunda yo kubakira igende neza.
Ati “Kuri Kigali Pelé Stadium inzego zose za Guverinoma na zo zari zihari, Abaminisitiri bose b’ingenzi ndetse n’i Rubavu Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi yari ahari. Kuri stade Abayobozi bakuru muri Guverinoma bari bahari, burangajwe imbere n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga. Abakozi bahageze bari muri bisi barafashwa, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubukerarugendo Bushingiye ku Nama [RCB] cyari cyashyize ibintu byose ku murongo cyavuganye n’amahoteli.”
Yakomeje avuga ko “abantu bashyizwe muri bisi bajyanwa ku mahoteli, ntabwo nabasha gusobanura uko nk’Umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni mu Rwanda, dushimira Guverinoma, kubera imitegurire iri hejuru mu gushaka ubushobozi ya Guverinoma y’u Rwanda hagamijwe gufasha abakozi ba Loni.”
Ozonnia Ojielo yavuze ko bitewe n’imiterere y’intambara aba bakozi bari bavuyemo, benshi muri bo bahunze nta n’ibyangombwa bafite, ariko u Rwanda rwemera kubakira, ndetse bacumbikirwa muri hoteli, hataraboneka n’amafaranga yo kubishyurira.
Ati “Kubera imiterere y’iyi mirwano benshi baje nta byangombwa bafite nka Pasiporo. Abenshi bari bafite ikarita ya Loni gusa. Ni iyihe hoteli wajyaho ikaguha aho kurara udafite amafaranga yo kwishyura? Ariko Guverinoma binyuze muri RCB yakoze ibishoboka byose bashyirwa muri hoteli ndetse hoteli zirenga 30 muri Kigali zarabakiriye none bari hano.”
Benshi muri aba bakozi ba Loni u Rwanda rwakiriye ni abasanzwe bakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Biteganyijwe ko ababishaka hazakurikiraho gahunda yo kubafasha kubona indege, bakajya i Kinshasa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!