Yabigarutseho ku wa 23 Gicurasi 2025, mu gikorwa cyo kwibuka abari abakozi ba Perefegitura y’Umujyi wa Kigali (PVK) n’Amakomini yari ayigize bagera kuri 50, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni igikorwaw cyanjirijwe no gushyira indabo kumva no kunamira Abatutsi bashyinguwe mu rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.
Depite Sheikh Musa Fazil Harerimana, yavuze ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, batishimira ibikorwa birimo kwibuka izi nzirakarengane bavukije ubuzima, bagakomeza kubabazwa nuko batageze ku mugambi wabo wo kubamaraho, mbere yo kurokorwa n’Inkotanyi.
Aba bifashisha n’imbuga nkoranyambaga bagoreka amateka yabaye ku manywa y’ihangu.
Ati “Igikorwa cyo kwibuka gihesha agaciro abagahugujwe. Iyo twibuka twe, tuba twumva dusubiza agaciro abakambuwe, ariko ku rundi ruhande bibabaza ba bandi babikoze, kuko bumva batararangije icyo bari bariyemeje cyo kumaraho Abatutsi. Iyo twibuka birababaza”.
“ Impamvu ya mbere ibatera ipfunwe ni uko batishe Abatutsi bose nk’uko babiteganyaga. Iya kabiri ni ugutsindwa, kuko abakoze Jenoside iyo badatsinze, bakoresha uburyo bwose ngo hajyeho ubuyobozi butemera ko Jenoside yabayeho”.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yasobanuye ko ubuyobozi bwawo bwibuka bugamije kunamira inzirakarengane z’Abatutsi, gufata mu mugongo imiryango yabo yasigaye, ndetse no guhurira hamwe nk’abayobozi b’uyu mujyi bakibukiranya ibyo bakora, bigira ingaruka mbi cyangwa nziza ku baturage bashinzwe kuyobora.
Ati “Mu nshingano zacu za buri munsi muri serivisi dutanga, mu byemezo dufata no mu byo dukora byose, duharanire gukora ibituma amahano yabaye atazasubira”.
Visi Perezida wa IBUKA, Muhongayire Christine, yahaye icyubahiro Inkotanyi zatabaye Abatutsi bicwaga zikanabohora igihugu.
Ati "Iyo umuntu avuga Inkotanyi mwumve wa muntu ukugezeho habura gato inkota yakuwe mu rwubati, ariko zikaguha ukuboko zikakubwira ngo humura wowe ntugipfuye humura uzabaho. Mwarakoze! Abazungu baradutaye, mwebwe mwaradutabaye”.
Umushakashatsi akaba n’umwanditsi, Tom Ndahiro yavuze ko kwibuka ari ugusubiza agatima impembero no kunamira inzirakarengane z’Abatutsi zazize uko zavutse, gusa kwiyubaka na byo bikaba inshingano y’uwabashije kurokoka akusa ikivi cy’abo baziranenge.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!