00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Batekereje ku ivuko! Uko Kayirangwa na Uwase bize mu Bwongereza bahisemo gutangiza ishuri i Kigali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 February 2022 saa 07:00
Yasuwe :

Mu myaka nk’itanu ishize, hari ikibazo cy’umubare w’Abanyarwanda bajya kwiga mu mahanga ariko basoza amasomo yabo bakagumayo aho gusubira mu gihugu ngo ubumenyi bungutse bubyazwe umusaruro mu gihugu.

Nko muri Nyakanga 2017, icyari Ikigo cy’Uburezi mu Rwanda (REB) cyatangarije IGIHE ko ku mwaka cyohereza kwiga mu mahanga abanyeshuri bari hagati ya 100 na 120, ariko nibuze 50% aribo bashobora kugaruka iyo barangije kwiga.

Icyo gihe Leta yakoreshaga abarirwa hagati ya miliyari 6-8 Frw ku mwaka mu kurihira Abanyarwanda n’abarimu ba kaminuza boherezwa mu mahanga kongera ubumenyi.

Muri iki gihe, imyumvire y’abasoza amasomo bakaguma hanze isa n’igenda ihinduka. Kuri ubu benshi mu Banyarwanda biga n’ababa hanze bahita batekereza gushora imari n’ubumenyi bwabo mu gihugu cyabibarutse.

Mu batekereje ku gihugu cyabibarutse harimo Kayirangwa Stephanie na Uwase Eugénie.

Aba Banyarwandakazi bize ibijyanye n’Icungamutungo [Business Management] muri Kaminuza yo mu Mujyi wa Portsmouth mu Bwongereza.

Muri uyu mwaka ni bwo batekereje ku gutangiza ishuri ry’incuke mu Rwanda. Iri shuri ryiswe Isaro Nursery (Perle rare) riherereye mu Murenge wa Nibonye mu Karere ka Kicukiro.

Uwase Eugénie yabwiye IGIHE ko batekereje ku gushinga ishuri bagamije gufasha ababyeyi guha abana babo uburezi.

Ati “Urukundo dukunda abana ni rwo rwatuyoboye, twasanze nta kindi kiruta gufasha ababyeyi guha uburere bwiza abana. Ni uburyo bwo gusangiza igihugu ubumenyi twungukiye mu mahanga.’’

Yasobanuye ko bakiva mu Bwongereza basanze ababyeyi bafite ikibazo cyo kubona aho gusiga abana babo mu gihe bagiye ku kazi bahitamo kubaruhura ariko binyuze mu gikorwa gifitiye n’igihugu akamaro.

Yakomeje ati “Mu gace twimukiyemo tuvuye mu Bwongereza, hari imiryango myinshi ifite abana duhitamo kubegereza irerero.’’

Uwase avuga ko umwihariko w’ishuri batangije ku ivuko ryabo, ari cyo gihugu cyabibarutse bizeye ko uzatanga umusaruro mu gutegura igisekuru gishya gifite ubumenyi bukwiye.

Ati “Umwihariko wacu ni uko duhera ku bana bato guhera ku mezi make. Ni irerero kuruta uko ari ishuri. Rigamije kunganira uburezi busanzwe ku isoko.’’

Mu Isaro Nursery, abigamo bakoresha porogaramu y’uburezi butangwa mu Bwongereza, integanyigisho ya REB ndetse na gahunda y’uburezi igenderwaho mu Bufaransa.

Nk’umurezi w’abakiri bato, Uwase atanga inama ko hakenewe imbaraga mu gushyigikira amashuri aha uburezi abana bagifite amezi make.

Ati “Ibi bikwiye gukorwa mu ntara zose z’igihugu. Birakwiye ko Ingo Mbonezamikurire z’Abana bato (ECD) zikwiye kurushaho kuzegereza abaturage.’’

Politiki y’uburezi bw’u Rwanda iteganya ko abana bose bagomba kwiga amashuri y’incuke, bagatangira amashuri abanza mu gihe cyabugenewe, bakiga kandi bakarangiza uburezi bw’ibanze mu myaka iteganyijwe.

Ishingiye ku guha umunyeshuri uburezi bushingiye ku ndangagaciro Nyarwanda zirimo kwihesha agaciro, kwigira n’umurimo unoze, ubumenyi mu mibereho n’imibanire no mu bijyanye no gusoma, kubara no kwandika bihereye mu bwana. Ishimangira ko nta muntu ugomba gusigara inyuma mu burezi.

Uburezi bw’ibanze ku mwana ni ingenzi cyane kuko bifasha mu kuzamura uburere bwabo no kubategurira gutanga ibisubizo by’ibibazo byugarije Isi hakiri kare.

Stephanie Kayirangwa (uwicaye) Eugénie Uwase (uhagaze) bahuje imbaraga bashinga ishuri ry'incuke
Isaro Nursery yatangijwe n'Abanyarwandakazi bize mu Bwongereza
Isaro Nursery iherereye mu Karere ka Kicukiro
Antoinette Niyongira ni we Brand Ambassador wa Isaro Nursery
Ryakira abana kuva ku mezi atandatu kuzamura
Iri shuri ryatangijwe mu kwezi kwa kabiri, rifite intego yo gutanga umusaruro ku burezi bw'u Rwanda rihereye ku bakiri bato
Rifite ibikoresho byose abakiri bato bakenera ngo bitabweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages