00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Batanu bakurikiranyweho urupfu rwa Liam Payne wamamaye muri ‘One Direction’

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 30 December 2024 saa 12:28
Yasuwe :

Urukiko rwo muri Argentine rukurikiranye abantu batanu ibyaha bitandukanye byo kugira uruhare mu rupfu rwa Liam Payne wamenyekanye mu itsinda rya One Direction, uherutse kwitaba Imana.

Ku wa 16 Ukwakira 2024 ni bwo Umwongereza, umuhanzi n’umwanditsi w’indirimbo Liam Payne yapfuye, nyuma yo guhanuka ku igorofa rya gatatu kuri hoteli yitwa CasaSur Palermo yari arimo muri Argentine.

TMZ yanditse ko abo batanu barimo uwari inshuti ya Liam Payne witwa Roger Nores ushinjwa ko yatereranye Payne, dore ko yavuye kuri hoteli mbere y’isaha ko uyu muhanzi apfa.

Ashinjwa kuba yaramusize ari mu bihe bibi kubera inzoga n’ibiyobyabwenge bari bamaze gusangira.

Rogers Nores yahise abuzwa gusohoka igihugu kuva Liam Payne yakwitaba Imana. Gusa ntabwo yatawe muri yombi kuko afungishijwe ijisho.

Undi ukurikiranywe ni umukozi w’iyo hoteli witwa Braian Paiz wemereye polisi ko yasangiraga inzoga na Liam Payne ndetse ko banazivangaga n’ikiyobyabwenge cya Cocaine.

Uwitwa Ezequiel Pereyra na we usanzwe ukora muri iyi hoteli Liam Payne yapfiriyeho, arashinjwa ibyaha birimo kugurira ibiyobyabwenge uyu muhanzi akanabimwinjiriza muri hoteli mu ibanga kuko ubusanzwe bitemewe.

Ni mu gihe abayobozi b’iyo hoteli barimo Gilda Martín and Esteban Grassi na bo bakurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rwa Liam Payne.

Liam Payne washyinguwe ku wa 20 Ugushyingo 2024, yari afite imyaka 31 y’amavuko.

Yasize umwana w’umuhungu w’imyaka irindwi yabyaranye n’umuhanzikazi Cherly wahoze ari umukunzi we.

Yari umwe mu bahanzi bakunzwe mu Bwongereza, by’umwihariko yamamariye mu itsinda rya ‘One Direction’, rizwi mu ndirimbo zirimo ‘History’, ‘Steal My Girl’, ‘Night Changes’ n’izindi.

Liam Payne aherutse gupfa ahanutse mu igorofa rya gatatu rya hoteli

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .