Abo bakandida ni Michelle Bachelet wahoze ari Perezida wa Chile, Maria Fernanda Espinosa wo muri Equateur wahoze ayobora Inteko Rusange ya Loni, Rafael Mariano Grossi wo muri Argentine, Umuyobozi w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ingufu za nucléaire, Rebeca Grynspan wo muri Costa Rica uyobora UNCTAD, Carolyn Rodrigues-Birkett wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Guyana na Macky Sall wahoze ari Perezida wa Sénégal.
Mu kiganiro cyabereye mu Nteko Rusange ya Loni i New York, buri mukandida yahawe umwanya wo gusobanura impamvu ari we ukwiriye kuyobora uyu muryango. Bose bashimangiye ko Loni ikeneye kuvugururwa, gukora neza kurushaho no gukoresha umutungo wayo mu buryo butanga umusaruro.
Bavuze kandi ko Umunyamabanga Mukuru mushya akwiriye kugira uruhare rugaragara mu gushaka amahoro, gukumira amakimbirane no kurengera amahame akubiye mu masezerano shingiro ya Loni. Banagarutse ku nkingi eshatu z’uyu muryango ari zo amahoro n’umutekano, uburenganzira bwa muntu n’iterambere.
Aya matora agiye kuba mu gihe Loni ihanganye n’ikibazo gikomeye cy’amikoro ndetse n’icyizere gike igirirwa n’ibihugu bimwe. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zinenga uyu muryango ko ukoresha amafaranga menshi, ugakora ibintu byinshi ariko umusaruro ukaba muke.
Abandi bo bashimangira ko udakwiye kwibanda ku mutekano gusa, ahubwo ukomeza no guteza imbere uburenganzira bwa muntu n’iterambere.
Ku wa 30 Nyakanga, abagize Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano bazakora amatora ya mbere y’ibanga. Umukandida uzatoranywa agomba kubona nibura amajwi icyenda, kandi nta gihugu na kimwe mu bitanu bihoraho gifite ububasha bwa veto kimwamagane.
Grossi akomeje kuvugwa cyane nk’umwe mu bahabwa amahirwe, nubwo Grynspan na Rodrigues-Birkett na bo bafite ababashyigikiye benshi. Ibihugu byo muri Amerika y’Epfo bivuga ko igihe kigeze ngo uwo mwanya ujye muri ako karere, mu gihe hari n’ibihugu byinshi bisaba ko Loni yayoborwa n’umugore bwa mbere.
Uzatsinda azemezwa n’Inteko Rusange ya Loni, atangire imirimo ku wa 1 Mutarama 2027.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!