Biragoye kumara umunsi ku mbuga nkoranyambaga hadashyizweho amafoto n’amashusho y’ibyamamare nyarwanda byambaye ubusa, abavuga amagambo y’urukozasoni cyangwa arimo ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ubwo Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira yari mu kiganiro Waramutse Rwanda cya Televiziyo y’Igihugu ku wa 12 Nzeri 2024, yavuze ko abakoresha imbuga nkoranyambaga bakwiriye kumenya amategeko agenga ibyo bakora kuko harimo n’abakora ibyaha babizi neza.
Ati “Abo bantu bose bakoresha imbuga nkoranyambaga nabi baba bazi neza 100% ko ibyo bakora ari icyaha. Iyo babikora bihisha inyuma y’utuzina biyita ariko barafatwa kandi bagahabwa ibihano bitewe n’ibyo bakoze.”
Dr. Murangira yagaragaje ko ibyaha bitandukanye abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga bishoramo biba bifite ibihano biremereye byabiteganyirijwe.
Ati “Niba ari ugutangaza ibihuha hari amategeko ahari abihana, niba ari ukwiyitirira umwirondoro w’undi, niba ari ugukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, niba ari uguhamagarira abantu kwanga abandi, niba ari ugukoresha imvugo zivangura abantu cyangwa gukwirakwiza ibikorwa by’urukozasoni, ibyo byose hari amategeko abihana kandi hazamo n’ibihano by’igifungo kuva ku myaka itanu kugeza ku myaka 10.”
Yanavuze ko abakoresha imbuga nkoranyambaga bafite inshingano zo kudahungabanya umudendezo w’abaturage, bityo bagashungura amakuru babagezaho aho gukurikira amafaranga.
Umuvugizi wa RIB yagurutse kandi ku bantu bajya ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko bari kuruhura umutima nyamara abenshi muri bo babeshya, asobanura ko waba wivuga ubwawe cyangwa abandi, byose bigira ingaruka z’igihe kirekire ku muryango mugari.
Ati “Ibintu byaje byo kuruhura umutima ku mbuga nkoranyambaga bisenya umuryango kuko iyo ugiye hariya ukavuga ukuntu wari indaya, umwana wawe najya ku ishuri bazamuserereza bati ‘dore wa mwana ufite mama we w’indaya cyangwa papa we w’umusinzi’. Ibyo rero ntabwo bikwiriye, hari ubuzima bwite buba butagomba kuvugirwa mu ruhame.”
RIB yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kuzibyaza umusaruro birinda gukora ibyaha kuko iterambere ry’ikoranabuhanga ari amahirwe igihugu cyashyizeho afasha abantu guhanga imirimo no gutumanaho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!