Izi mpinduka mu buyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru zatangajwe kuri uyu wa Kane, tariki 14 Ukuboza mu 2023, binyuze mu itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.
Barore Cléophas yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RBA nyuma y’igihe gito cyari gishize agizwe Umujyanama wa Arthur Asiimwe wayiyoboraga.
Uyu mugabo ni umwe banyamakuru bakunzwe bitewe n’ubuhanga yagiye agaragaza mu gusoma ibinyamakuru mu kiganiro ‘Makuru ki mu binyamakuru?’ kuri Radio Rwanda kiba buri wa Gatandatu, ndetse akundirwa uburyo ayobora ibiganiro kuri Radio na Televiziyo Rwanda.
Barore asanzwe ari Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura, RMC. Yatorewe kujya muri uyu mwanya ku wa 9 Ukuboza 2016 mu Nteko Rusange yahuje abanyamuryango barimo abanyamakuru n’abayobozi b’ibitangazamakuru 283. Yasimbuye Muvunyi Fred wavuye mu gihugu muri Gicurasi 2015.
Arthur Asiimwe yari amaze imyaka 10 ku buyobozi bwa RBA kuko yageze muri uyu mwanya mu 2013. Iyi Nama y’Abaminisitiri yamuhaye inshingano zo kuba Ambasaderi wungirije muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!