00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Barindwi mu bareganwa na Rusesabagina bavuze ko badakwiye kuryozwa indishyi

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 8 February 2022 saa 12:15
Yasuwe :

Barindwi mu bareganwa na Paul Rusesabagina washinze akanayobora MRCD/FLN ndetse na Nsabimana Callixte alias Sankara wabaye umuvugizi wayo, bavuze ko badakwiye kuryozwa indishyi kuko ibitero byagize ingaruka ku baziregera batababigizemo uruhare.

Ni mu iburanisha Urukiko rw’Ubujurire rwasubukuye kuri uyu wa 8 Gashyantare 2022. Abaregwa bari 19 mu Rukiko, Matakamba Jean Berchmans yifashisha ikoranabuhanga aburanira i Mageragere na Rusesabagina utajya yitabira.

Nyuma yo kumva impamvu z’ubujurire bw’Ubushinjacyaha n’ubw’abaregwa 13 bwibanze cyane ku bihano Urukiko Rukuru rwabakatiye, hari hatahiwe gutega amatwi abaregeye indishyi n’abategetswe kuzishyura ubwo Urubanza rwapfundikirwaga ku wa 20 Nzeri 2021.

Iburanisha ryatangiye hari abatangabuhamya babiri bitabiriye urubanza. Basabwe kuba basohotse kugeza igihe bahamagarizwa.

Perezida w’Inteko Iburanisha, Rukundakuvuga Francois Regis, yavuze ko bamwe mu baregwa bajuririye indishyi baciwe, hakaba n’abaregera indishyi bajuririye izo bahawe bavuga ko ari nke mu gihe hari n’abataragize izo bahabwa.

Mu baregwa batanu bajuririye indishyi baciwe, barimo Nizeyimana Marc, Nsengimana Herman, Nshimiyimana Emmanuel, Niyirora Marcel na Iyamuremye Emmanuel.

Abo bavuga ko nta ndishyi baryozwa kuko nta ruhare bagize mu bitero byangirije abaziregera.

Me Munyamahoro René na Me Mukashema Marie Louise bahagarariye abaregera indishyi, basubije ko ibyo abaregwa bavuga byazahuzwa n’ingingo ya Kabiri y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyo ngingo igaragaza ko kuryozwa ibyabaye bidasaba ko nyiri ukwangiza ubwe na gatozi ari bo babiryozwa bonyine ahubwo ko n’uwamufashije mu buryo bumwe cyangwa ubundi yaryozwa ibyangijwe.

Me Hakizimana Joseph wunganira Karerangabo Antoine (wakubiswe agiye kuzimya imodoka yatwikiwe i Nyabimata), yabwiye Urukiko ko ibyo abaregwa bavuga ko nta ndishyi baryozwa byateshwa agaciro kuko uwo yunganira yagiye mu Bitaro bya Munini akahamara iminsi ibiri kubera inkoni yakubiswe n’abarwanyi.

Mu baregwa kandi hari Nsabimana Jean Damascène na Shabani Emmanuel bajuriye bavuga ko bataryozwa indishyi ku bwo kuba muri MRCD/FLN gusa, kuko n’iyo batari kuyibamo nk’umutwe w’iterabwoba bitari kuwubuza gukora ibikorwa byangirije abaregera indishyi.

Abo bombi babwiye Urukiko rw’Ubujurire ko basanga abayobozi b’uwo mutwe ari bo bagombye kuryozwa izo ndishyi.

Uko buri wese yireguye

Nizeyimana Marc yasobanuye ko abizi ko icyaha ari gatozi kandi akaba ntawe yigeze ahemukira ngo amwangiririze imitungo ku buryo yasabwa indishyi.

Me Murekatete umwunganira yashimangiye ko Nizeyimana yagaragaje ko atigeze agira uruhare mu bitero byagize ingaruka ku baregera indishyi, bityo ko atazibazwa.

Nsabimana Herman (wasimbuye Sankara ku buvugizi bwa FLN) yireguye avuga ko nubwo aregwa iterabwoba nta gikorwa na kimwe yakoze bigaragara ko cyangije ikintu cyangwa ngo habe hari icy’abandi yatwaye.

Ngo nta n’uruhare rugaragara rw’uko hari abo yaba yarahaye amategeko cyangwa ngo abohereze ahabereye ibyo byaha.

Me Rugeyo Jean umwunganira, yavuze ko Urukiko Rukuru rwamuhamije kuba mu mutwe w’iterabwoba gusa, rutigeze rumuhamya kugaba ibitero byagize ingaruka ku baregera indishyi. Kumuryoza indishyi asanganga bidakwiye.

Yibukije ko Urukiko Rukuru rwavuze ko iyo MRCD/FLN itabaho ibitero byagize ingaruka ku baregera indishyi bitari kubaho.

Me Rugeyo yahise abaza Urukiko ati "Ese none Nsengimana Herman ni we washinze umutwe? Icyo cyaha ntacyo aregwa ntiyanagihamijwe."

Nshimiyimana Emmanuel yireguye avuga ko Urukiko Rukuru rutasuzumye uruhare rwe mu bitero byagize ingaruka ku baregera indishyi.

Yemeje ko nta ruhare rwe rwigeze rubigaragazwamo ndetse ko n’aho byabereye ntaho azi kandi nta n’imfashanyo yatanze ngo bikorwe.

Umwunganizi we yashimangiye ko nta hantu na hamwe higeze hagaragazwa uruhare rwe muri ibyo bitero, bityo byaryozwa ababigabye bonyine.

Niyirora Marcel na we yavuze ko Urukiko Rukuru rwirengagije ko atageze aho ibikorwa byabereye ndetse ko icyaha gikwiye kuba gatozi ku wagikoze.

Kuba yarahamijwe kuba mu mutwe w’iterabwoba, yashimangiye ko bitari gutuma aryozwa indishyi z’ibyo atazi n’aho byabereye.

Iyamuremye Emmanuel yagaragaje ko na we Urukiko Rukuru rwirengagije uko yaburanye ku ndishyi, aho hasobanuwe ko icyaha ari gatozi bityo buri wese agomba kuryozwa cyangwa kwishyuzwa ibyo yakoze.

We ngo ntiyigeze agira uruhare mu bitero byagize ingaruka ku baregera indishyi, nta ntumwa yohereje kandi na we ubwe ntiyigeze ahagera cyane ko atanahazi.

Nsabimana Jean Damascène yavuze ko atanyuzwe no kuba Urukiko Rukuru rwarategetse ko yishyura indishyi z’ibyabereye muri Nyungwe aho kubazwa iby’ i Rusizi yagizemo uruhare.

Yavuze ko ibitero bisabirwa indishyi byagabwe ataranamenya ko FLN ibaho kuko yatangiye gukorana nayo muri Nzeri 2019.

Shabani Emmanuel yagaragaje ko na we atari azi FLN ubwo ibitero bisabirwa indishyi byagabwaga, kandi ko n’ibyabereye i Rusizi yagaragaje uruhare rwe adakwiye kuryozwa indishyi.

Abunganira abaregera indishyi bateye utwatsi ubujurire bw’abaregwa

Me Munyamahoro René na Me Mukashema Marie Louise babwiye Urukiko rw’Ubujurire ko abaregwa bakwiye kubazwa ku byashingiweho baryozwa indishyi.

Bibukije ko uburyozwacyaha bubaho ari uko hari icyakozwe n’icyangijwe n’abakiryozwa.

Hashingiwe ku miterere y’ibyaha by’iterabwoba abaregwa bakurikiranyweho, hari abayobozi bashyizeho politiki bakanashaka amafaranga yo gukoresha muri FLN, hakaba n’ abasirikare bagabye ibitero.

Me Munyamahoro yavuze ko kuba abaregwa batarahamijwe uruhare mu bitero bimwe bitatuma batishyura indishyi kuko ibyo baregwa ari icyaha gitegurwa mu mugambi muremure kandi urimo benshi

Abasabwe indishyi batakambiye urukiko ngo rubadohorere kuko aho ibitero byabereye batahageze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .