00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Barazwe ingengabitekerezo ya Jenoside - Minisitiri Bizimana ku bashinze Jambo ASBL

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 23 March 2025 saa 06:45
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneraguhugu, Jean-Damascène Bizimana yatangaje ko abashinze n’abayobotse ihuriro rya Jambo ASBL barazwe ingengabitekerezo ya Jenoside kandi birirwa bakwirakwiza ibinyoma.

U Bubiligi ni kimwe mu bihugu byahungiyemo bamwe mu bari abayobozi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barimo n’abari abakire cyangwa abize mu bihugu by’i Burayi.

Bamwe bagezeyo bakora imirimo itandukanye bakomeza no kwisuganya ngo bazasubire mu Rwanda kurangiza umugambi wo kumaraho Abatutsi, ari na ko bacengeza ingengabitekerezo ya Jenoside n’urwango mu bana babo.

Benshi mu bana bakomoka ku bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uyu munsi biganje mu ihuriro Jambo ASBL ryamunzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri Dr. Bizimana, abinyujije kuri konti ya X, yavuze ko nta muntu wo muri iri huriro uri mu cyiciro cy’impunzi kuko ntacyo u Rwanda rwabatwaye ahubwo bahunze kubera ingengabitekerezo ibarimo.

Ati “Ibiranga abashinze n’abarwanashyaka ba Jambo ASBL bigaragaza ko ari intumwa z’ikinyoma, zihakana Jenoside ndetse barazwe ingengabitekerezo y’icyaha cya ba se, baniyemeje kuyikomeza.”

Abagize Jambo ASBL ni bantu ki?

Ruhumuza Mbonyumutwa na Gustave Mbonyumutwa ari na bo bashinze Jambo ASBL ni abana ba Shingiro Mbonyumutwa wabaye Minisitiri w’Inganda, Mine na Carriere muri Guverinoma ya mbere ya Habyarimana Juvénal mu 1973.

Dr. Bizimana ati “Shingiro yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi i Kigali na Gitarama.”

Shingiro yanabaye ‘Directeur de Cabinet’ mu Biro bya Jean Kambanda wari Minisitiri w’Intebe muri Guverinoma y’Abatabazi.

Kambanda yiyemereye ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, yemera uruhare rwe n’urwa Guverinoma yari ayoboye mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda (TPIR) rumuhanisha gufungwa burundu.

Ku wa 21 Mata 1994 ubwo Jenoside yari gukoranwa ubukana bwo hejuru, Shingiro yari mu kiganiro kuri Radio Rwanda ahagarariye ishyaka MDR, hamwe n’abandi bahezanguni nka Édouard Karemera wa MRND, na we wakatiwe na TPIR igifungo cya burundu, Muramu wa Shingiro witwa Mbonampeka Stanislas wari uhagarariye PL Power na Hyacinthe Rafiki Nsengiyumva wari uhagarariye PSD Power.

Iki kiganiro cyari kiyobowe n’umunyamakuru Jean Baptiste Bamwanga, wahamagariraga Abahutu kwica Abatutsi akabyita ko ari ukwirwanaho.

Minisitiri Dr. Bizimana yahamije ko “abandi bo mu muryango wa Mbonyumutwa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ubu baracyagira uruhare mu kuyihakana no kuyipfobya.”

Dr. Pierre Mugabo n’umugore we Félicité Musanganire, akaba na mwenewabo wa Ruhumuza na Gustave Mbonyumutwa, na bo bagize uruhare muri Jenoside mu yahoze ari Butare. Dr. Mugabo n’umugore we bahamijwe ibyaha bya Jenoside n’inkiko zo mu Rwanda, ariko ubu bihishe muri Afurika y’Epfo.

Umuvandimwe wa Shingiro witwa Thomas Kigufi na we yahungiye muri Nouvelle Zélande kubera uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mushiki wa Shingiro witwa Muramutse Perpétue, atanga ibihembo ku bahakana Jenoside n’abayipfobya, ibihembo yitiriye Ingabire Victoire. Aba mbere yahembye ni Ruhumuza Mbonyumutwa na Placide Kayumba bose bo muri Jambo ASBL.

Placide Kayumba wanabaye Perezida wa Jambo AS BL ni umwana wa Dominique Ntawukuriryayo. Uyu yabaye Superefe wa Gisagara mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu mugabo yatawe muri yombi n’u Bufaransa i Carcassonne, ashyikirizwa TPIR, akatirwa igifungo cy’imyaka 25.

Mu 2014, Kayumba Placide wari Umuyobozi wa Jambo ASBL yoherejwe kuganira n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, agirana ikiganiro n’abarimo Gen. Sylvestre Mudacumura na Gaston Byiringiro.

Iri huriro kandi ribarizwamo Robert Mugabowindekwe, umuhungu wa Col. Ephrem Rwabalinda. Uyu mugabo yoherejwe na Guverinoma ya Kambanda kujya gushaka ubufasha bwa gisirikare mu Bufaransa ndetse yandikira Leta ibaruwa ibashishikariza gukaza ubwicanyi.

Yatahukanye ibikoresho byo kwifashisha muri Jenoside yakorewe Abatutsi birimo n’iby’itumanaho biteye imbere.

Ruhumuza, Laure Uwase, na Honorine Sebatware bagiye Arusha kuganira n’abahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, basohora ibitabo bibarata ubutwari.

Laure Uwase ni umukobwa wa Anastase Nkundukozera wahamijwe ibyaha bya Jenoside agakatirwa igifungo cya burundu.

Kugeza ubu, mu Bubiligi hari itegeko rihana ibyaha bya Jenoside, ihakana n’ipfobya ryayo ariko imanza zabayeyo ni iz’abakoze ibyaha bya Jenoside gusa.

Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko abashinze Jambo ASBL ari abahamya b'ibinyoma gusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .