00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Banki ya Kigali yatangije ‘BK Go EV’, uburyo buzorohereza abashaka gutunga imodoka z’amashanyarazi

Yanditswe na Mukundwa Angelique
Kuya 26 June 2026 saa 07:27
Yasuwe :

Banki ya Kigali yatangije gahunda nshya yise ‘BK Go EV’ izafasha abantu kubona inguzanyo bakoresha bagura imodoka z’amashanyarazi zaba izo gukoresha ku giti cyabo ndetse n’izo gukoresha mu buryo bwo gutwara abantu bwa rusange.

Ni gahunda yatangijwe ku wa 25 Kamena 2026 kuri BK Arena. Iyi gahunda, BK yavuze ko yayitekerejeho igamije korohereza abantu ku giti cyabo ndetse n’ibigo bikora mu rwego rwo gutwara abantu kubona imodoka z’amashanyarazi zo gukoresha muri aka kazi.

Ni gahunda kandi igamije gushimangira ubushake bw’iyi banki mu kugera kuri gahunda u Rwanda rwihaye yo kwimakaza uburyo bwo gukora ingendo butangiza ibidukikije. Yitezweho gufasha abantu gutunga imodoka z’amashanyarazi nshya.

Muri iyi gahunda y’inguzanyo, umuntu ashobora guhabwa amafaranga yose akeneye ngo agure imodoka cyangwa agahabwa igice nawe akongeraho andi. Ni inguzanyo yishyurwa mu myaka itanu ku nyungu ya 14% ku mwaka. Usaba inguzanyo ntabanza gusabwa gutanga ingwate.

Uretse abantu ku giti cyabo n’ibigo by’ingendo rusange, iyi nguzanyo igenewe n’amasosiyete ashaka gutangira gukoresha imodoka z’amashanyarazi, akava ku za lisansi.

Muri iyi gahunda BK izakorana n’ibigo bisanzwe bimenyerewe mu bucuruzi bw’imodoka z’amashanyarazi birimo CFAO Mobility Rwanda, Longtai International Automobile Trading, China electric vehicles Rwanda, Chery automobile, RwandaMotor, Choice Africa investment Ltd, KABISA, BasiGo, ndetse na Akagera Business Group.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubucuruzi muri Banki ya Kigali, Gasangwa Levi, yavuze ko batekereje gushyiraho iyi gahunda kugira ngo bafashe abakiliya babo kubona inguzanyo ifite inyungu ingana na 14%.

Yagize ati “Muri iki gihe abakiliya bacu bakomeje guhura n’imbogamizi zikomeye ziturutse ku biciro biri hejuru bya lisansi. Turizera ko guhitamo gukoresha modoka z’amashanyarazi bitazagabanya gusa amafaranga bakoresha kuri lisansi, ahubwo no ku bigo, bizagabanya ibiciro byo gukora ibikorwa byayo bya buri munsi.”

Yagaragaje ko mu rwego rwa banki, intego ari ukurushaho gushyigikira iyo mpinduka no kurengera ibidukikije, avuga ko ibi bijyanye neza n’icyerekezo cy’Igihugu cyo kugabanya imyuka ihumanya ikirere iri ku kigero cya 30% bitarenze umwaka wa 2030.

Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri CFAO Mobility Rwanda, Nkotanyi Augustin, yavuze ko “Dufite imodoka zitandukanye dukurikije ibyo abakiliya bakeneye. Ubu bufatanye bwibanda cyane cyane ku modoka zikoresha amashanyarazi, urumva ko niba hari abantu bashobora kwigurira imodoka ku giti cyabo, bizaborohera cyane kubona iyi nguzanyo ndetse BK ije nk’igisubizo kugira ngo ibafashe mu buryo bworoshye kandi buboneye, igisabwa ni ugukirikiza ibisabwa.”

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ubwikorezi gikoresha imodoka ziganjemo iz’amashanyarazi, Kim Transport, Nteziryayo Jean Pierre, yavuze ko ubwo RURA yashyiragaho amabwiriza yo kutazongera kubaha ibyangombwa ku modoka zirengeje imyaka 10 kuko bo bari basanzwe bakoresha imodoka zirengeje imyaka 20 na 30, gusa BK yababereye igisubizo kuko yabahaye imodoka 50 zikoresha amashanyarazi nyuma.

Yagaragaje ko ubufatanye BK yazanye bugiye kurushaho kubafasha kubona inguzanyo byoroshye no kwiteza imbere.

Binyuze muri gahunda ya ‘BK Go EV’, Banki ya Kigali izajya itanga inguzanyo zo kugura bisi zikoresha amashanyarazi
BK yiyemeje gushyigikira icyerekezo cy’u Rwanda cyo kwimakaza imodoka z’amashanyarazi
Imodoka za BYD ziri mu zo abantu bazajya babasha kugura ku nguzanyo ya BK
Abashaka imodoka zo kugendamo bashyizwe igorora na banki ya Kigali
Banki ya Kigali yatangije ‘BK Go EV’, uburyo buzorohereza abashaka gutunga imodoka z’amashanyarazi
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubucuruzi muri Banki ya Kigali, Gasangwa Levi, yavuze ko batekereje gushyiraho iyi gahunda kugira ngo bafashe abakiliya babo kubona inguzanyo ifite inyungu ingana na 14%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages