Ni igikorwa cyabaye ku wa 20 Kamena 2025. Imishinga icumi yageze mu cyiciro cya nyuma cy’aya marushanwa yarahembwe, itatu muri yo itsindira igihembo nyamukuru.
BK Hackathon ni amarushanwa yateguwe na Banki ya Kigali, yari agamije guhanga udushya n’ibisubizo bishingiye ku ikoranabuhanga, bishobora kwifashishwa mu kunoza serivisi iyi banki itanga. Abahatanye ni abakozi ba BK gusa.
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yavuze ko impamvu aya marushanwa yahaye umwihariko abakozi ba Banki ya Kigali, ari uko ari abakozi b’abahanga, bazi ibibazo bahura na byo buri munsi mu kazi bakora.
Ati “Ubundi iyo umuntu ari gushaka udushya arebera ahandi akabizana muri banki kugira ngo turebe ko twakomeza kwiteza imbere, ariko twasanze dufite abakozi bafite ubumenyi, bazi n’ibibazo banki ihura na byo. Twasanze aho kujya gushakira udushya ahandi twahera iwacu.”
Imishinga yatsinze izashyirwa mu bikorwa na Banki ya Kigali mu gukomeza guteza imbere serivisi zinoze muri Banki ya Kigali.
Mu mishinga itatu yatsinze uwa mbere watsindiye miliyoni 20 Frw, uwa kabiri utsindira miliyoni 15 Frw, uwa gatatu utsindira miliyoni 10 Frw, isigaye yose ihabwa miliyoni 5 Frw zo kuba yarageze ku cyiciro cya nyuma.
Umushinga wegukanye igihembo nyamukuru ni uw’itsinda rya Nawe Byakubera. Uzafasha abakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse kubika amakuru y’ubucuruzi bwabo bidasabye kwandika mu ikayi.
Djasmine Busoro Isimbi wari uyoboye itsinda rya Nawe Byakubera, yavuze ko icyo umushinga wabo wari ugamije ari ugutuma abakiliya ba Banki ya Kigali batumva ko ari banki ibaha amafaranga gusa, ahubwo ishobora no kubaha izindi serivisi zibafasha mu bucuruzi.
Ati “Turashaka ko buri munyarwanda aho ari yiyumvamo Banki ya Kigali nka banki yizeye, atari uko imubikira amafaranga cyangwa imuha inguzanyo, ahubwo kuko imuha n’izindi serivisi ashobora kwifashisha mu bucuruzi bwe kugira ngo abashe gutera imbere.”
Uyu mushinga ni porogaramu y’ikoranabuhanga izajya ifasha umucuruzi gushyiramo amakuru y’ubucuruzi bwe, nk’ibyo yaranguye, ibyo yacuruje, amafaranga yungutse cyangwa se ayo yahombye. Izajya inamuha inama ku nguzanyo ashobora guhabwa za Banki ya Kigali bitewe n’ingano y’amafaranga afite n’imiterere y’ubucuruzi bwe.
BK Hackathon yatangiranye n’abantu bagera kuri 300 batanze imishinga itandukanye, gusa muri yo icumi ni yo yabashije kugera ku cyiciro cyanyuma.
Aya marushanwa Banki ya Kigali yifuza ko yajya aba buri mwaka mu guteza imbere ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!