00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Banki ya Kigali mu mikoranire na CIPS yo mu Bushinwa

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 23 September 2026 saa 12:23
Yasuwe :

Banki ya Kigali yasinye amasezerano yo gukoresha CIPS (Cross-Border Interbank Payment System) y’u Bushinwa azoroshya kwishyurana hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa.

Ni amasezerano yasinyiwe i Xiamen mu Bushinwa ku wa 8 Nzeri 2026, mu nama ya kabiri ya “CIPS Cross-Border Bank-Enterprise Cooperation Event”, yahuje ibigo by’imari n’abafatanyabikorwa mu rwego rwo guteza imbere ubwishyu mpuzamahanga.

CIPS ni uburyo bw’ikoranabuhanga buhuza amabanki bwashyizweho n’u Bushinwa bugamije koroshya ibikorwa byo kwishyurana hagati y’ibihugu, cyane cyane mu bikorwa bikoresha ifaranga ry’u Bushinwa, Yuan.

Ibi bisobanuye ko Umunyarwanda ukeneye kwishyura ibicuruzwa mu Bushinwa azajya avunjisha amafaranga y’Amanyarwanda ayashyire mu ma-Yuan (RMB), ubundi aciye muri BK yishyure ibicuruzwa bye mu Bushinwa, bidasabye ko amafaranga ye acishwa mu zindi nzira.

Banki ya Kigali yabaye banki ya mbere mu Rwanda, Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati yinjiye muri CIPS nk’umwe mu banyamuryango bayikoresha mu buryo butaziguye.

Banki ya Kigali yavuze ko iyi ntambwe ari ikimenyetso cy’iterambere mu rwego rw’imari mu Rwanda, ndetse ikaba izagira uruhare mu kurushaho guhuza u Rwanda n’isoko mpuzamahanga, cyane cyane mu mibanire y’ubucuruzi n’u Bushinwa.

Iyi gahunda ije mu gihe umubano w’ubucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa ukomeje kwaguka, aho koroshya uburyo bwo kwishyurana ari kimwe mu byafasha ibigo n’abacuruzi gukora ibikorwa byambukiranya imipaka mu buryo bworoshye kandi bwihuse.

Banki ya Kigali yasinye amasezerano ayigira umunyamuryango wa CIPS yo mu Bushinwa
Banki ya Kigali yasinye amasezerano yo kuba umunyamuryango wa CIPS azorohereza Abanyarwanda kwishyura ibicuruzwa byabo mu Bushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages