00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Banki y’Isi yagaragaje uburyo u Rwanda rwakwifashisha mu guca ikibazo cyo kugwingira

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 24 June 2018 saa 03:26
Yasuwe :

Banki y’Isi yagaragaje ko Guverinoma y’u Rwanda ishobora kurandura ikibazo cyo kugwingira mu bana, binyuze mu ishoramari rya miliyoni 27.3 $ (agera kuri miliyari 23,4Frw) buri mwaka mu gihe cy’imyaka 10, ikabifatanya n’ubukangurambaga mu babyeyi n’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Ibi byagaragajwe ku wa Kane w’iki cyumweru, ubwo Banki y’Isi yamurikaga Raporo ku isesengura yakoze ku bukungu bw’u Rwanda n’ikibazo cyo kugwingira.

Iyo raporo yerekanye ko nubwo ikibazo cyo kugwingira cyagabanyutse cyane guhera mu 2000 ndetse uwo muvuduko ukazamuka cyane guhera mu 2010, ibipimo by’abana bagwingira bikiri hejuru kuri 38% (Imibare ya 2014/15).

Mu gihe ngo u Rwanda rukomeje gutera intambwe mu kuzamura ubukungu, kugwingira biracyari hejuru cyane mu miryango ikennye cyane n’iyo mu byaro, ku buryo impinduka zigenda zibaho atari nini guhera mu 2005.

Raporo ivuga ko kugwingira bikomeza guterwa no kubura ibiribwa bihagije cyangwa bifite intungamubiri zihagije, uburwayi bwa hato na hato, kutita ku bana, kutabasha kubona serivisi z’ubuvuzi cyangwa ibibazo bitandukanye by’ubuzima.

Umuhuzabikorwa wa gahunda z’iterambere ry’abaturage muri Banki y’Isi mu Rwanda, Kenya, Uganda na Eritrea, Dr. Gandham N.V.Ramana, yavuze ko nubwo leta yabona izo miliyoni 27.3$, hari ibindi isabwa gukora bizunganira.

Yagize ati “Icya mbere ni ukongerera ubushobozi imiryango kugira ngo rwizere ko ruhagaze aho rwifuza [...] rukibanda cyane ku gucengeza ingamba mu baturage. Ibyo ntabwo ari urwego rumwe ruzabikora kugira ngo kugwingira kw’abana kugabanyuke, birasaba ibikorwa byo gukorera hamwe.”

Iryo shoramari ngo ryatuma abasaga ibihumbi 200 bava mu kibazo cyo kugwingira naho abagore barenga miliyoni 1.5 bagira ikibazo cy’indwara ya anemia iterwa no kubura uturemangingo dutukura mu maraso bakivamo.

Banki y’Isi inavuga ko ibindi byashyirwamo imbaraga harimo “gushyiraho ibikorwa byihariye byo kwita ku bakene no gufasha cyane cyane abana bo mu miryango ikennye bari munsi y’imyaka ibiri, muri ya minsi 1000 ya mbere.”

Icyo ngo ni ikigero iyo umwana ahuye n’ikibazo cyo kugwingira biba nta garuriro. Ikindi ngo ni ugukora ubukangurambaga mu babyeyi, abayobozi b’uturere n’abagize inzego zifata ibyemezo, kugira ngo bumve ko gahunda yo guhangana no kugwingira igomba kuza mu bikorwa by’ibanze.

Harimo kandi kongera ingengo y’imari ikoreshwa mu kurwanya igwingira kandi amafaranga ashyirwamo agakurikiranwa uko akoreshwa, hakiyongeraho no kureba uburyo butanga umusaruro kurusha ubundi mu guhangana n’icyo kibazo ngo buhabwe imbaraga.

Raporo ikomeza igira iti “U Rwanda rushobora gushyiraho gahunda ihamye rukubaka igisekuru cy’abana bagaburiwe neza, bakura, bakabasha kubyaza umusaruro amahirwe yose babona, bakazamura ubushobozi bwabo ndetse bazagira uruhare mu kubaka ubukungu mu gihe kiri imbere.”

Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Yasser El-Gammal, yavuze ko kugwingira kw’abana bigira ingaruka ku mitekerereze yabo, imyigire ndetse n’imibereho muri yusange.

Yakomeje agira ati “Binagira ingaruka ku iterambere ry’ubushobozi bw’abaturage, ikintu cy’ingenzi kizatuma u Rwanda rubasha kuba igihugu gifite ubukungu buciriritse no kuzamura umusaruro warwo mu birebana n’ubukungu.”

Umuhuzabikorwa wa Porogaramu y’Igihugu Mbonezamikurire y’abana bato, Dr Anita Asiimwe, yavuze ko hakenewe n’ubufatanye bw’imiryango itari iya leta, inzego za leta n’ababyeyi mu guhangana n’iki kibazo.

Yakomeje agira ati “Imwe mu ngamba nyamukuru leta ishyize imbere ni uko iyo tuvuze kurwanya igwingira tutabifata ukwabyo ahubwo tubireba nka kimwe mu bigize gahunda mbonezamikurire y’abana bato kuko iyo uvuze umwana n’imirire, ntabwo aricyo cyonyine umwana akeneye kugira ngo akure kandi ikindi cy’ingenzi cyane ni uko ubufatanye bunini bugomba kuba n’ababyeyi.”

Umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango itari iya leta irwanya imirire mibi mu Rwanda ‘Sun Alliance’, Muhamyankaka Vénuste, we yavuze ko nubwo imyumvire y’ababyeyi kuri iyi ngingo bikiri ikibazo, Leta ikwiye kongera ingengo y’imari ikigenera.

Guverinoma yiyemeje gukora ibishoboka byose ngo igabanye ibipimo by’abana bagwingira, ku buryo kugeza mu 2024 bazaba bageze kuri 19%.

Ku bufatanye na Banki y’Isi n’imiryango itandukanye, hakozwe gahunda ihuriweho irimo imishinga itatu igamije gufasha abanyarwanda harimo iy’imirire, kuzamura imibereho y’abaturage n’ubuhinzi, yashyizwemo miliyoni 184$.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019, Guverinoma y’u Rwanda yateganyije miliyari 9 Frw zizashyirwa mu bikorwa bigamije guhangana n’ikibazo cyo kugwingira.

Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Yasser El-Gammal n'Umuhuzabikorwa wa Porogaramu y’Igihugu Mbonezamikurire y’abana bato, Dr Anita Assimwe
Umuhuzabikorwa wa gahunda z’iterambere ry’abaturage muri Banki y’Isi mu Rwanda, Kenya, Uganda na Eritrea, Dr. Gandham N.V.Ramana
Umuhuzabikorwa wa Porogaramu y’Igihugu Mbonezamikurire y’abana bato, Dr Anita Asiimwe
Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages