Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 21 abari abakozi ba Banki y’Abaturage y’u Rwanda bazize Jenoside wabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Mata 2015, ubanzirizwa n’uruge rwo rwo kwibuka rwatangiriye ku cyicaro gikuru cyayo rwerekeza ku rwibutso rwa jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ahashyizwe indabo ku mva z’ishyinguwe imibiri y’abasaga 250,000.
Abakozi n’abayobozi ba BPR batemberejwe ibice bigize urwo rwibutso basobanurirwa amateka yihariye agaragazwa na buri gice agaragaza ibyabaye mu Rwanda kugeza muri jenoside yabaye mu 1994.
Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 21 wakomereje ku cyicaro cya BPR ahatangiwe ubutumwa butandukanye, burimo ubw’umuyobozi w’iyo Banki Ephrem Turahirwa wavuze ko umuntu adashobora kwiyubaka wenyine, bityo ko abantu bagomba guterana inkunga bakibuka biyubaka.
Yagize ati “Ntabwo ushobora kwiyubaka utibutse kandi ntushobora kwiyubaka wenyine...,bitewe n’uko igihugu cyose cyakomeretse tugomba gufatanya tukibuka tuniyubaka.”
Yongeyeho ati “Iyo twiyubaka twibuka ko abagiye batasize ubusa, turi urumuri rw’icyizere.”
Mukamana Adelite, wari uhagarariye Umuryango urengera inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside IBUKA, muri uwo muhango yatangaje ko kwibuka ari uguha gaciro abagiye, bityo ko ari byo bikwiye muri iki gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 21 jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “Ntibyoroha kugira icyo umuntu yavuga ariko uko byamera kose turi abahamya b’ibyo (ibyabaye) kandi ubuhamya budufasha gukomeza urugendo rwo kubaho.”
Yahamije ko umuntu ashobora kukwambura ubuzima akakwica ariko adashobora kukwambura agaciro kawe (dignity).
Ati “Iyo twibuka tugaragaza ko agciro tugafite kandi ko abo twibuka n’ubwo bagiye bagifite agaciro tukikabaha.”
Mu gukomeza gufata mu mugongo imiryango yabuze ababo bari abakozi bakoraga muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda, iyi banki ifasha bamwe mu bana babo kwiga kandi bibafitiye akamaro.



















TANGA IGITEKEREZO