00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bank of Africa yifatanyije na Kora Coaching & Business Academy mu gutera imbaraga abakobwa

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 9 March 2024 saa 08:46
Yasuwe :

Bank of Africa ifatanyije n’ikigo gitanga amasomo y’ubutoza, KORA Coaching & Business Academy, beretse abakobwa biga muri Kaminuza y’u Rwanda uburyo bashobora kugera ku nzozi zabo.

Abanyeshuri beretswe aya mahirwe ni abari muri gahunda ya ‘Mastercard Foundation Scholars Program’, igamije gutegura no gufasha abanyeshuri mu myigire yabo bibategurira kwinjira ku isoko ry’umurimo bujuje ibisabwa kandi bashobora guhanga udushya.

Iki gikorwa cyabaye mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wizihizwa buri mwaka ku ya 8 Werurwe, kikaba cyarabereye muri Koleji ya Kaminuza y’u Rwanda y’Ikoranabuhanga na Siyansi.

Iki gikorwa cyaranzwe n’ibiganiro aho abatumirwa bari abantu bafite aho bageze baganiriza aba banyeshuri urugendo rwabo n’uburyo babashije kugera ku nzozi zabo.

Ibi biganiro byayobowe n’Umuyobozi wa KORA Coaching & Business Academy, Mireille Karera byatanzwe n’abarimo Umuyobozi wa Stade ya Cricket mu Rwanda; Will Hammond, Nakure Josephine Mirimo na Uwinema Adeline; ushinzwe iyamamazabikorwa muri Bank of Africa.

Nakure Josephine Mirimo yasangije aba banyeshuri uburyo yarangije kaminuza ibijyanye n’icungamutungo, akajya gukora mu iduka ricuruza umuceri, ariko akabikorana umwete kugeza azamuwe ndetse biza kumuviramo kubona amahirwe yo gukora ahandi henshi ubu akaba ari umuyobozi uyobora abakozi.

Nakure yabwiye aba bakobwa ko bakwiye gushyira ingufu mu masomo yabo, bakigirira icyizere kandi bagafata amahirwe yose aje abasanga ndetse ntibatinye gutangirira ku bintu bito.

Ati “Bakobwa mwiyizere kandi mushyire imbaraga mu gushaka icyo mukeneye, mwitinya gutangira hasi buri mahirwe y’akazi ubonye yafate kuva aho uzagenda ukura gahoro gahoro bitume ugera ku nzozi zawe.”

Uwinema Adeline yasobanuye ko yahoranye inzozi zo gukora akazi kamuhuza n’abantu kuva mu buto, bityo bimufasha kumenya aho akomanga ngo abone akazi.

Yatangiye ari umukozi wakira abakiliya kuri telefoni aza kugenda azamuka ubu akaba ari muri Bank of Africa mu ishami ry’iyamamazabikorwa.

Yabwiye aba bakobwa bitabiriye ibi biganiro ko bakwiye kwigira, umunsi ku wundi bagaharanira kwiyungura ubumenyi burenze ubwo babona mu ishuri bitewe n’inzozi bafite.

Ati “Nagira ngo ikintu cyo kwitinya tugikure mu mitwe yacu guhera none; umwana w’umukobwa akwiye kumenya ko ibyo umuhungu akora yabikora kuko bombi ni abantu baremwe kimwe kandi baremanywe ubushoozi bumwe bwo gutekereza no guhanga.”

“Nk’umuntu ufite ibitekerezo nk’ibyo umugabo afite, imbaraga nk’izo afite. Mushyire imbaraga mu kwihugura, mu kumenya icyo mushaka kugira ngo umunsi ku wundi muharanire gukora ikibaganisha kuri izo nzozi mufite.”

Umuyobozi muri Mastercard Foundation Scholars Program ushinzwe gutegura no kuzamura umwana w’umukobwa, Dr Jennifer Batamuliza, yavuze ko ibiganiro nk’ibi bitegurwa kugira ngo abana bakiri mu ishuri, bumve urugendo abandi banyuzemo rubabere urugero.

Ati “Twashatse ko haza abantu bafite aho bageze kugira ngo batere imbaraga abana zo gukora cyane kugira ngo bazamere nkabo mu myaka iri imbere, twashakaga ko bababwira urugendo rwabo uko bagiye biga kugeza ubu bababwire imbogamizi bahuye nazo n’uko babashije kuzikuramo neza. Kandi babigishe kwigirira icyizere kuko ari abahungu n’abakobwa bose barashoboye.”

Ku ruhande rw’abanyeshuri bakurikiye ibi biganiro, bavuze ko bungutse byinshi birimo kwigirira icyizere no kutagira akazi basuzugura.

Iradukunda Blandine yagize ati “Uyu munsi navuye ku rwego rumwe ngera ku rundi, batwigishije kwigirira icyizere no gukora cyane, nabonye uburyo ngomba kugenda mpereye ku ntambwe ngufi nkazagera kure.”

Umuyobozi wa Koleji ya Siyansi n’Ikoranabuhanga, Dr. Ignace Gatare, yashimiye abatanze ibiganiro n’ababiteguye, asaba abanyeshuri kubiha agaciro kuko inama nk’izi zizabagirira umumaro mu kubaka ahazaza habo.

Bank of Africa ikorera mu Rwanda kuva mu 2015 nyuma yo kuva ku Agaseke katangiye mu 2003 ikaba ifite amashami 14 hirya no hino mu gihugu. Ifite intego yo kongera aba-agents bayo no gushishikariza abakiliya bayigana gukoresha ikoranabuhanga mu kugera kuri serivisi z’imari.

Umuyobozi wa Stade ya Cricket mu Rwanda; Will Hammond
Umuyobozi wa Koleji ya Siyansi n’Ikoranabuhanga, Dr. Ignace Gatare
Adeline Uwinema, ushinzwe iyayamamazabikorwa muri Bank of Africa
Umuyobozi muri Mastercard Foundation Scholars Program ushinzwe gutegura no kuzamura umwana w'umukobwa, Dr Jennifer Batamuliza, yavuze ko ibiganiro nk’ibi bitegurwa kugira ngo abana bakiri mu ishuri, bumve urugendo abandi banyuzemo rubabere urugero
Nakure Josephine Mirimo yasangije aba banyeshuri uburyo yarangije kaminuza ibijyanye n’icungamutungo, akajya gukora mu iduka ricuruza umuceri
Umuyobozi wa Kora Coaching & Business Academy, Mireille Karera, aganiriza abanyeshuri ba UR

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages