00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ban Ki Moon ategerejwe i Kigali

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 14 July 2016 saa 12:50
Yasuwe :

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki Moon ategerejwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu, aho azagirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye bitabiriye inama ya 27 ya AU iri kubera i Kigali.

Umuvugizi w’Umuryango w’Abibumbye, Stephane Dujarric, yatangaje ko Ban Ki Moon ahaguruka i New kuri uyu wa Kane, agatangira uruzinduko agomba kugirira mu bihugu bitatu, birimo u Rwanda, Kenya na Afurika y’epfo.

Dujirric yagize ati “I Kigali, ahari kubera inama ya AU, Umunyamabanga Mukuru azagirana inama n’abayobozi ba AU n’abandi bayobozi bitabiriye iyo nama, barimo abo mu Muryango uhuza za guverinoma zigamije iterambere, IGAD, birumvikana ni ku kibazo cya Sudani y’Epfo.”

Nyuma yo kubura kw’imirwano muri icyo gihugu cyabonye ubwigenge nyuma y’ibindi byose bigize Umuryango w’Abibumbye, hashobora kongera kuvuka intambara nyuma y’umwaka umwe gusa hasinywe amasezeranoy’amahoro.

Dujarric kuri uyu wa Gatatu yabwiye itangazamakuru ko nyuma yo kubonana n’abayobozi bitabiriye inama ya AU i Kigali, Ban Ki Moon agomba gukomereza i Nairobi mu nama ya 14 y’Umuryango w’Abibumbye ku bucuruzi n’iterambere, UNCTAD 14, ku Cyumweru.

Ban Ki Moon azakomereza i Durban muri Afurika y’Epfo gutangiza Inama Mpuzamahanga ya 21 igamije kurwanya Sida, AIDS 2016 iteganyijwe kuwa Mbere tariki 18 Nyakanga.

Yakomeje agira ati “Azagirana ibiganiro n’inzego zinyuranye bigamije umubano, ndetse agira n’imbwirwaruhame zinyuranye ahavugira.”
Muri iyo nama abahanga bazaganira n’abayobozi kimwe n’ababana n’ubwandu bwa Sida baturutse mu bihugu binyuranye ku Isi, barebera hamwe bimwe mu bimaze kugerwaho n’imbogamizi zikiri mu rugamba rwo kurwanya Sida.

Biteganyijwe ko Ban Ki Moon azasubira i New York ku biro bye ku itariki 19 Nyakanga.

Ban Ki Moon aheruka mu Rwanda muri Mata 2014, ubwo yazaga kwifatanya n’Abanyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ban Ki Moon aheruka mu Rwanda muri Mata 2014

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages